Ni amasezerano yasinyiwe ku Cyicaro Gikuru cya IBUKA mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024.
Umuryango Trōcaire watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ugira uruhare mu iterambere ry’Abaturage himakazwa kurwanya ubukene ndetse no guteza imbere ubutabera.
Umuyobozi wa Trōcaire mu Rwanda, Marleen Levina Masclee, yavuze ko kuba uyu muryango wasihemo gushyinya amasezerano na IBUKA no gutanga iyo nkunga, ari uko ikora kinyamwuga ndetse ibikorwa byayo birambye bikaba bidateye imbere mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.
Ati ‘‘Twatewe imbaraga tunatangazwa n’ibikorwa bya IBUKA mu myaka myinshi ishize, bitari ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga. […] turumva ko gukorana na IBUKA ari ubufatanye bwiza cyane kandi twizeye ko tuzakorana byinshi , mu nzego zitandukanye IBUKA ikoramo.’’
‘‘Ikintu cya mbere tugiye gukorana ni ugufasha abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyagatare bagizweho ingaruka, abo Jenoside yagize abapfakazi. Twateye IBUKA inkunga nto y’agera kuri miliyoni 45 Frw azakoreshwa mu gutangira gusanira abo bantu inzu no kubafasha kubona ibikorwa by’isuku n’isukura no kububakira ibikoni.’’
Umuyobozi wa Trōcaire mu Rwanda, Marleen Levina Masclee, yanavuze ko uwo mushinga wamaze gutangira muri uku Kwezi kwa Gicurasi 2024, ndetse byanzurwa ko aho kugira ngo ugere ku bantu benshi ariko bafashishwe ibintu by’amafaranga make bitaramba, haherwa nibura ku miryango 15 igasanirwa inzu mu buryo buziha kuramba, n’ibindi bikorwa izagenerwa na byo bigakorwa mu buryo buryambye, nyuma y’abo umushinga ukaba wakwagurwa hagakorerwa n’abandi.
Perezida wa IBUKA, Dr. Philbert Gakwenzire, yashimiye Umuryango Trōcaire kuri aya masezerano y’ubufatanye, anakomoza ku kuba isinwa ryayo ryanabaye umwanya mwiza wo kuganira ku mikoranire irambye hagati y’iyi miryango yombi.
Ati ‘‘Twari turimo gusinya amasezerano ajyanye n’inzu Trōcaire ishaka gusanira abacitse ku icumu bo mu Karere ka Nyagatare, ariko muri uyu mwanya twari turi gusinya aya masezerano, tugarutse no ku mikoranire twari dusanzwe dufitanye […] uyu noneho wari umwanya wo kugira ngo turebe uburyo twakorana no mu gihe kirambye.’’
Dr. Philbert Gakwenzire yakomoje ku kuba mu bindi bikeneye kuganirwaho bikaba byashyirwamo imbaraga ari ukongerera ubumenyi abakozi ba IBUKA, gukurikirana abahagarariye IBUKA yaba ku rwego rw’uterere, imiringe n’utugari kugira ngo basobanurirwe biruseho inshingano bafite, kureba impungenge bahura na zo, no gusura abanyamuryango ba IBUKA.
Hari kandi no kwiga ku mishinga irebana no guteza imbere imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka uburyo buhamye bworoshya mu kumenya imibereho y’abarokotse kugira ngo byorohe kubakorera ubuvugizi, n’ibirebana n’ubuvuzi bwabo kuko usanga nk’abari kugera mu zabukuru bagira indwara runaka zibazahaza kurushaho ugasanga bakeneye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko.
Dr. Gakwenzire kandi yakomoje no ku kuba hagomga kubakirwa ubushobozi Urwego rwo Kwibuka, mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga bakazakomeza kuyigiraho kugira ngo itazongera ukundi, n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!