00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toyota yahize kurushaho gufata neza abakiliya bayo mu 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukuboza 2021 saa 03:24
Yasuwe :

Uruganda rukuru ruherereye mu Buyapani rukora imodoka za Toyota ruhagarariwe mu Rwanda n’Ikigo cya Toyota Rwanda Ltd gifite icyicaro gikuru i Karuruma cyatangaje ko ko mu mwaka wa 2021 cyakoranye neza n’Abanyarwanda cyane cyane inzego za Leta ndetse cyizeza ko mu 2022 kizarushaho kunoza ibyo gikora hagamijwe gutanga serivisi nziza.

Toyota Rwanda Ltd yafunguye imiryango ku mugaragaro muri Mata 2017, ifite intego zo korohereza abantu kubona imodoka za Toyota ku giciro cyiza kandi mu buryo buboroheye, kuko ari cyo kigo cyemerewe kuzicuruza mu Rwanda n’ibyuma byazo bishya.

Uretse gucuruza imodoka, Toyota Rwanda Ltd inafite serivisi z’igaraji zinoze ku batunze imodoka zo mu bwoko bwa Toyota.

Mu kiganiro na IGIHE, ubuyobozi bwa Toyota Rwanda Ltd bwatangaje ko muri iyi myaka isaga ine ishize iki kigo gikorera mu Rwanda cyabashije kugera kuri byinshi.

Mu by’ingenzi harimo kuba cyarakoranye neza n’Abanyarwanda cyane cyane inzego za Leta zitandukanye, aho cyazifashije kubona imodoka zitandukanye za Toyota, ibyuma byazo ndetse na serivisi zinoze zirebana n’igaraji.

Umuyobozi wungirije wa Toyota Rwanda, Ali Swaleh Timimi, yavuze ko mu 2022 bazarushaho gufata neza abakiliya babagana ndetse n’abaturarwanda muri rusange hanubahirizwa n’amahame mpuzamahanga agenga Uruganda rwa Toyota rufite icyicaro mu Buyapani.

Ati “Muri Totoya Rwanda Ltd, ikigo cyonyine cyemerewe gucuruza imodoka za Toyota n’ibyuma byazo mu Rwanda, mu 2022 twiteguye gukomeza guha agaciro kwakira neza abakiliya bacu bijyanye n’amahame mpuzamahanga Toyota Rwanda igenderaho. Mutugane aho dukorera i Karuruma.”’

Alphonse Abdul Hadri Manege ushinzwe Ubucuruzi muri Toyota Rwanda Ltd yavuze ko iyo bakoze isesengura basanga Abanyarwanda benshi bakunda imodoka za Toyota, yemeza ko ariyo mpamvu bihaye intego yo kurushaho kubafasha kuzibona mu 2022.

Yavuze ko Abanyarwanda bakunda izi modoka kubera impamvu zitandukanye zirimo no gukomera.

Ati “Ibinyabiziga byo mu bwoko bwa Toyota bifite imbaraga kandi bijyanye n’imiterere y’u Rwanda. Bifite kandi umwihariko wo kuba ibyuma byazo “Genuine parts” biboneka cyane kandi bihendutse. Ibinyabiziga bya Toyota bifite umwihariko wo kubona umuguzi iyo ushaka kongera gurisha. Tubahaye ikaze hano iwacu i Karuruma.”

Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Toyota Rwanda Ltd, Caroline Wambui, yavuze ko mu 2022 Abanyarwanda bakwiye kubitegaho byinshi cyane cyane kongerera abakozi ubumenyi burebana n’inshingano zabo.

Toyota Rwanda Ltd icuruza imodoka zitandukanye zirimo Toyota Fortuner, Toyota Toyota Land Cruiser, Toyota Corolla Cross, Toyota Hilux, Toyota Prado, LC200, LC300, Rav4 n’izindi.

Umuyobozi wungirije wa Toyota Rwanda, Ali Swaleh Timimi, yavuze ko mu 2022 bazarushaho gufata neza abakiliya babagana
Toyota Rwanda izobereye mu bucuruzi bw'imodoka za Toyota n'ibyuma byazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .