TownConnect, ikoranabuhanga rishya rishobora guhuza abakeneye serivisi n’abazitanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Uko bwije n’uko bukeye Isi igenda irushaho kuba umudugudu, ikoranabuhanga ryoroheje ibintu ndetse ntibikiri ngombwa ko umuntu yirirwa agenda umunsi wose cyangwa ngo atonde umurogo ashaka serivisi runaka.

Ubu hifashishijwe porogaramu izwi nka ‘TownConnect’ umuntu abasha kubona uwamukorera amazi, televiziyo, amashanyarazi, usiga irangi, umubaji, ushyira internet na camera mu nzu, abakora amasuku ndetse n’abakora mudasobwa, ibi kandi bakabimukorera haba mu rugo cyangwa aho akorera.

Ni uburyo bwifashisha application ya telefoni izwi nka ‘TownConnect’ mu korohereza abantu bakoraga ingendo bajya gushaka serivisi zitandakanye, bwazanywe n’ikigo RG Consult, izwi nka ‘Townconnect’.

Umuntu azajya akoresha iyi porogaramu kandi abashe guhahira mu maduka atandukanye na restaurants, kandi yishyure akoreshejwe ikoranabuhanga nka Airtel Money, MTN Momo, VisaCard, Mastercard na UnionPay.

Ku bigo by’ubucuruzi iri koranabuhanga rizajya ribafasha mu micungire y’abakozi ndetse n’imigendekere myiza y’imirimo bashinzwe.

Kubakora ubucuruzi bwo gukodesha imodoka, iri koranabuhanga rizajya ribaha uburyo bwo kuzikurikirana byoroshye kandi igihe havutse ikibazo babimenyeshwe byihuse.

Umuyobozi ushinzwe uyu mushinga muri RG Consult inc, Gasasira Honorine yavuze ko bahisemo kuzana iri koranabuhanga kuko biyumva nk’abafite inshingano yo gutanga ibisubizo bigera kuri bose, byoroshye gukoresha kandi bikemura ibibazo abantu bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa by’ubucuruzi.

Gasasira yavuze ko iyi porogaramu ya ‘TownConnect’ yujuje ibi byose aheraho asaba abantu kuyikoresha.

Ati "Ndashaka gukangurira abantu bose gushaka iyi porogaramu yakomatanyirije hamwe umutekano n’imicungire y’aho dutuye ndetse n’aho dukorera, hagamijwe kubaho mu mudendezo."

Uwifuza iyi porogaramu ashobora kuyibona anyuze kuri Google Play cyangwa Apple Store ubundi akayimanura (download). Iyo iyi porogaramu irangije kugera muri telefone,urayifungura ubundi ugahitamo serivisi wifuza guhabwa,ukurikizaho uburyo bwo kwishyura bukoroheye, ubundi mu gihe gito umukozi wasabye akakugeraho.

Mu guhitamo abatekinisiye RG Consult igendera ku myitwarire myiza, ubunyangamugayo ndetse n’ubumenyi.

Hifashishijwe iyi porogaramu ya RG Consult abantu bazajya babasha kubona abakozi b'inzobere mu bintu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .