Minisiteri y’Ikoranabunga na Inovasiyo mu Rwanda yatangaje ko Tony Blair ari mu Rwanda hamwe n’irindi itsinda ry’abayobozi bakuru ba TBI muri Afurika, aho bagiranye inama baganira ku mikoranire n’u Rwanda.
Ubutumwa MINICT yashyize ku rubuga rwa X bugira buti “Muri iyo nama twaganiriye ku bufatanye buri hagati ya Tony Blair Institute na Guverinoma y’u Rwanda, aho twarebeye hamwe uburyo bw’imikoranire mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha iterambere.”
TBI ifite imikoranire n’u Rwanda kuva mu myaka 16 ishize mu nzego zitandukanye mu rwego rwo gufasha u Rwanda kuba igocumbi cy’ikoranabuhanga mu Karere no kuba ku isonga mu guhanga ibishya.
TBI ifasha Igihugu mu kwimakaza ikoranabuhanga mu miyoborere, uburezi, imitangire ya serivise no mu buzima.
TBI ifatanya n’u Rwanda kandi mu gushyigikira gahunda zo guhanga imirimo, kuzamura ishoramari mu by’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’zikora ibindi ndetse no mu bukerarugendo.
Tony Blair ni umwe bayoboye u Bwongereza wabaye inshuti y’u Rwanda ndetse akorana cyane na Perezida Paul Kagame.
Mu 2012 ni umwe mu bavuze ku mugaragaro ko adashyigikiye abafatanyabikorwa batandukanye bashakaga guhagarikira inkunga u Rwanda barushinja gushyigikira umutwe wa M23 urwanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tony Blair yavuze ko ashyigikiye gushakira umuti w’ikibazo unyuze mu biganiro.
TBI ni umuryango utegamiye Leta washinzwe na Tony Blair, wita ku guteza imbere ingamba z’imiyoborere, guhanga ibishya mu ikoranabuhanga, guteza imbere ubukungu no kurwanya ihumanya ry’ikirere muri Afurika no muri Aziya.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!