Toni 500 z’ifumbire ya DAP zigiye guhabwa abahinzi mu kubafasha guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2020 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yashimye uruganda rukora ifumbire ‘Rwanda Fertilizer Company (RFC)’ ku nkunga ya toni 500 z’ifumbire ya DAP rwageneye abahinzi bato, mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

RFC ni uruganda ruzakora ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’uruganda OCP rwo muri Maroc, rukora ifumbire.

Iyi fumbire izakoreshwa hafi kuri hegitari 5000, ikazahabwa abahinzi b’amikoro make mu gihembwe cy’ihinga 2021 A.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yashimye iyi nkunga, avuga ko biri mu murongo wa Leta wo guhangana n’ingaruka za Coronavirus hubakwa ubushobozi bw’abahinzi n’aborozi kugira ngo bashobore kuzamura umusaruro, bityo haboneke ibyo gutunga abaturage bihagije.

Yagize ati “Iyi ni inkunga ikomeye ije yunganira gahunda yo gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro bakeneye, kugira ngo bongere umusaruro w’ubuhinzi, tubone ibyo kurya bihagije.”

Uretse iyi nkunga y’ifumbire, uruganda ‘RFC’ ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cyita ku Iterambere ry’ifumbire (IFDC), ruzahugura abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku buryo bwo kuvanga ifumbire hashingiwe ku miterere y’ubutaka bw’agace runaka n’ibyo igihingwa gikeneye.

Ibi bizafasha abahinzi kumenya ibyo ubutaka bwabo bukeneye biberanye n’ibihingwa, bityo bashobore guhangana n’imbogamizi zo kuzamura umusaruro bajyaga bahura nazo.

Ubu bufatanye kandi buzafasha gukora amagerageza ku moko y’ifumbire ikoreshwa by’umwihariko mu buhinzi bw’ibishyimbo, soya n’ingano.

Biteganyijwe ko hafi miliyoni $1 izakoreshwa mu gushyiraho imirima y’icyitegererezo irenga 450 mu rwego rwo kubaka ubushobozi.

Ibi byose bizakorwa hagamijwe kwigisha abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa uburyo bwiza bwo gukora ubuhinzi uhereye ku guhitamo imbuto nziza, ikoreshwa ry’ifumbire, ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi kugera ku gufata neza umusaruro.

Gahunda y’ibikorwa ya RFC kandi izagera no ku buhinzi bw’ibirayi kuko ubu ifite ubufatanye na Kaminuza ya Wageningen yo mu Buholandi na Kaminuza y’Ikoranabuhanga yitiriwe Umwami Mohammed VI muri Maroc, kugira ngo harebwe uko havugururwa ubuhinzi bw’iki gihingwa.

Ibikorwa nk’icya RFC kijyanye no gufasha abahinzi bato kubona inyongeramusaruro muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, kiri mu murongo w’ibiherutse gusabwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), ku bihugu bya Afurika n’abafatanyabikorwa babyo.

Abahinzi bagiye guhabwa inyongeramusaruro ngo babashe kwihaza mu biribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .