Tom Byabagamba yasabiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabiye Tom Byabagamba guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 2.000.000 Frw ku cyaha cyo kwiba telefone n’indahuzo yayo akurikiranyweho.

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2020 nibwo Byabagamba ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’Ubujura yongeye kwitaba urukiko. Ni iburanisha ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko byari byagenze mu riheruka, aho Byabagamba yaburanaga ari muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe aho afungiye mu gihe urukiko rwo rwari ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Umushinjacyaha yavuze ko bashingiye ku itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, Byabagamba yari akwiye guhanishwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw, ariko ngo kuko ari isubiracyaha ndetse akaba yanaburanye ahakana icyaha, yamusabiye igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya 2.000.000 Frw.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Nshimiyimana Michel, bwatangiye bwerekana ibimenyetso bishinja Byabagamba iki cyaha cy’ubujura, harimo inyandikomvugo y’abasirikare bamusatse muri gereza bakamusangana iyi telefone n’indahuzo yayo.

Ubushinjacyaha kandi bwahamije ko ikindi gikomeza iki cyaha ari uko Byabagamba yibye iyi telefone kugira ngo imufashe mu mugambi we wo gutoroka gereza kuko ngo atari kubigeraho adafite itumanaho, bityo ngo akaba ari ibintu yari yagambiriye kwiba iyi telefone.

Ati “Ntabwo byari gushoboka ko atoroka gereza adafite itumanaho, kubifata nk’akantu koroshye rero ni ukwirengagiza, rero guhuza ibijyanye no gushaka gutoroka gereza no kwiba iyi telefone, murumva ko bifitanye isano ya hafi cyane.”

Ubwunganizi bwa Tom Byabagamba, bwari bugizwe na Me Gakunzi Musore Valery na Me Ntare Paul bwavuze ko Byabagamba adakwiye kuba akurikiranywaho iki cyaha cy’ubujura bwa telefone kuko nta wigeze agaragaza ko ari iye cyangwa ko yayibwe, ndetse ngo n’abatangabuhamya nta n’umwe wavuze ko yigeze amubona ayiba.

Abunganizi be kandi bakomeje bavuga ko kuba Byabagamba yarafatanywe telefone muri gereza bidakwiye kuba icyaha, kuko ngo n’ubwo gutunga telefone muri gereza bitemewe ariko bitahinduka icyaha, byongeye kandi ngo yahawe ibihano by’imyitwarire na gereza, bityo ngo ntakwiye kugarurwa mu rubanza ku bw’icyo cyaha.

Kuri ibi ubushinjacyaha bwavuze ko abunganizi ba Byabagamba bashobora kuba birengagije nkana icyo itegeko rivuga ko nta na rimwe ihame ry’imyitwarire rishobora gukurikizwa hafatwa ibyemezo by’izindi nzego runaka.

Umushinjacyaha yavuze ko ibi batagomba kubyitiranya, ko ari ihame ry’imyitwarire n’urubanza mpanabyaha, yagize ati “nk’uko utavanga amazi n’amavuta, niko utavanga ibi”.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko abatangabuhamya koko batabonye Byabagamba yiba telefone ariko avuga ko bamufatanye igihanga, ndetse na we ubwe mu nyandiko yasinyeho yiyemereye ko yafashe iriya telefone aho yari icometse mu rukiko akayijyana.

Umushinjacyaha kandi yagarutse ku byavuzwe n’ubwunganizi bwa Byabagamba ko kuba nta waregeye ko yibwe iyo telefone bikwiye kugaragaza ko nta cyaha cyabayeho, avuga ko itegeko ridateganya ko uwibwe atanga ikirego kugira ngo bibone kwitwa icyaha.

Tom Byabagamba n’abamwunganira bageze aho babwira urukiko ko umushinjacyaha, Nshimiyimana Michel, nta bubasha yahawe n’Umushinjacyaha Mukuru bwo kuza kuburana uru rubanza, kuko n’ibaruwa imwemerera yageze muri “system” saa yine zarenze iburana ryatangiye, kandi ngo ikaba yerekana ko urubanza yagombaga kuburana ari rwo muri Nyarugenge atari muri Kicukiro.

Umushinjacyaha we yasubije avuga ko uburenganzira yabuhawe mbere ndetse ko bashobora kureba muri “system” bakabibona neza.

Umucamanza yijeje uruhande rwa Byabagamba ko bagiye gusuzuma iyo nzitizi, ariko avuga ko bitatuma basubika urubanza.

Nyuma y’uko impande zombi zagendaga zisubizanya kuri buri ngingo, ubushinjacayaha bwasabiye Tom Byabagamba guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 2.000.000 Frw.

Tom Byabagamba n’abamwunganira bavuze ko kuba yarafatanywe iyi telefone atari ikimenyetso cy’uko yayibye bityo ko ntacyo bavuga kuri ibyo ubushinjacyaha bwamusabiye, kuko ngo Tom Byabagamba nta cyaha yakoze bityo adakwiye gusabirwa ibihano.

Byabagamba yasoje agaruka ku manza zindi yaburanyemo, aho yavuze ko ngo hari ubwo inyandiko zagiye zihindurwa, avuga ko no muri uru atakwizera ibyanditswe kugeza abyiboneye n’amaso ye akabisinya

Ati “Igihe cyose ntarasoma ibyo umwanditsi w’urukiko yandikaga ngo mbisinye, ntabwo nakwemeza ko ari byo”.

Iburanisha ryasojwe ahagana saa cyenda urubanza rukaba ruzasomwa ku itariki ya 24 Ugushyingo 2020, saa munani z’amanywa.

Byabagamba aregwa icyaha cy’ubujura bwa telefoni. Aha ni ku itariki ya 13 Ukwakira ubwo yari yitabye urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .