Tom Byabagamba yagarutse imbere y’urukiko ku byaha by’ubujura

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Saa tatu n’iminota 15 nibwo Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Bitandukanye n’izindi nshuro, Byabagamba ntabwo yari mu cyumba cy’iburanisha kuko urubanza rwaburanishijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.

Uyu mugabo wigeze kuba Umusirikare ukomeye mu Ngabo z’u Rwanda mbere y’uko yamburwa impeta za gisirikare zose, aregwa icyaha cy’ubujura ashinjwa ko yakorewe mu Rukiko rw’Ubujurire aho ngo yibye telefoni.

Saa tatu n’igice Byabagamba yageze mu cyumba cy’aho we n’abamwunganira bari bari, Me Gakunzi Valery umwe mu bunganizi babiri be asaba ko bahabwa iminota 15 akavugana n’uwo yunganira nyuma yaho akaba aribwo iburanisha ritangira kuko batigeze bavugana mbere.

Umucamanza yabajije ubushinjacyaha niba bubyemera, buvuga ko ntacyo bitwaye ariko ko iyo minota itagomba kurenga.

Imiterere y’ikirego

Byabagamba aregwa icyaha cyo kwiba giteganywa n’ingingo ya 165 kigahanishwa iya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryo mu 2018.

Iki cyaha gishingiye ku bujura bwa telefoni n’indahuzo (Chargeur) yayo ashinjwa ko yibye. Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko tariki ya 12 Werurwe 2020, umutwe ushinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) wasatse ishami rya gereza ya gisirikare riri mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe hagamijwe kureba niba nta bintu bibujijwe abafungwa baba batunze birimo ibyafasha mu gukora icyaha.

Muri iryo saka, bivugwa ko Byabagamba yafatanywe telefoni ya Samsung Galaxy J2 yinjijwe muri gereza rwihishwa. Akimara kuyifatanwa, ngo yabajijwe aho yayikuye, asubiza ko ari mu Rukiko rw’Ubujurire ariko ko yayitwaye atayihawe na nyirayo ubwo yari yagiye gusomerwa.

Amakuru avuga ko muri uko kubazwa yasubije ko yayicomokoye aho yari icometse ku muriro maze yo n’indahuzo yayo arabitwa; aha niho havuye icyaha cy’ubujura aregwa.

Mu ibazwa rye muri RIB ngo yavuze ko atemera icyaha kuko ngo ajya kuyitwara, nta nabi yari igamijwe ndetse ngo iyo amenya nyirayo yari kubimubwira.

Tom Byabagamba aregwa ibyaha by'ubujura bwa telefoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .