Tom Byabagabamba yasubiye mu rukiko ku cyaha cy’ubujura bwa telefoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Tom Byabagamba ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’Ubujura, yongeye kwitaba urukiko nyuma y’aho iburanisha riheruka yari yihannye umucamanza avuga ko atishimiye uburyo yitwaraga mu rubanza rwe.

Iburanisha ry’uyu munsi kimwe n’ubushize ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Byabagamba ari muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe aho afungiye mu gihe urukiko rwo rwari ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Iburanisha riheruka ryabaye ku wa 22 Ukwakira 2020, ryari ryasubitswe nyuma y’aho Byabagamba n’abunganizi be babwiye umucamanza ko iburanisha ryasubikwa kuko ngo bari bashonje, icyifuzo cyabo kikangwa n’ubushinjacyaha ndetse umucamanza agategeka ko iburanisha rikomeza kuko ryari rimaze gusubikwa inshuro nyinshi.

Ubushinjacyaha icyo gihe bwavuze ko ubwo iperereza ryatangiraga, ryakozwe harebwa ku bijyanye no gushaka gutoroka gereza kuko ngo Byabagamba yari mu myiteguro nubwo uwo mugambi waje kuburizwamo.

Yabwiye urukiko ko kimwe mu byari kumufasha muri uwo mugambi, harimo telefoni yari afite mu gihe nta mugororwa wemerewe kuyitunga. Ngo hatangiye gukorwa iperereza, RIB iza kumubaza, biza kugaragara ko yayibye ariko ashaka kuyikoresha mu mugambi wo gutoroka gereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butamukurikiranye ku cyaha cyo gutoroka gereza, kuko icyagaragaye ari uko yari mu myiteguro yo kugikora.

Bwavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko Byabagamba yakoze icyaha birimo imvugo ze mu bushinjacyaha, iz’abatangabuhamya batatu, inyandiko mvugo y’ifatira rya telefoni yibwe hamwe n’indahuzo yayo n’inyandiko y’isaka.

Yakomeje avuga ko Byabagamba yemereye RIB ko yacomokoye telefoni mu cyumba cy’urukiko aho yari yagiye gusomerwa mu rukiko rw’ubujurire.

Byabagamba ubwo yireguraga kuri uyu wa Gatanu yahakanye icyaha ashinjwa, avuga ko adashobora kwiba utuntu duto nk’utwo, avuga ko ahubwo ari icyaha cyahimbwe kitigeze kibaho.

Yakomeje avuga ko kandi ko iki kirego kitari gikwiriye kwakirwa n’urukiko ahubwo niba hari ikibazo cyabayeho cyari gukemukira kuri gereza aho afungiye.

Tom Byabagamba aregwa ibyaha by'ubujura bwa telefoni

Iburanisha rirakomeje...


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .