00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tito Rutaremara yahishuye uko Ambasade ya Amerika yamugeneye ‘Green card’ akayitera utwatsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 April 2024 saa 03:31
Yasuwe :

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yahishuye ko hari igihe Ambasade ya Amerika mu Rwanda yigeze kumuhamagara imumenyesha ko yamugeneye ‘Green Card’ imwemerera kuba muri Amerika akabonayo n’akazi ariko akayiterwa utwatsi.

Ni inkuru yagarutseho kuri uyu wa Gatanu ku ya 26 Mata 2024, ubwo yagezaga ikiganiro ku bakozi ba Sonarwa Life na Sonarwa General mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Rutaremara yavuze ko hari igihe yigeze kujya mu butumwa bw’akazi mu gihugu cyo muri Aziya agiye guhagararira u Rwanda mu nama, nyuma aza guhamagarwa na Ambasade ya Amerika, abwirwa ko nk’umwe mu bari muri iyo nama yahawe ‘Green Card’.

Yagize ati “Basabye u Rwanda ko tujya guhagararira Afurika muri Indonesia, mu nama yavugaga ku bijyanye no kurwanya ruswa ubwo tujyayo duhurirayo n’abandi baje. Nari ndiyo rero njye ndi umunya-Afurika njye nyine.”

“Hanyuma tuvuyeyo tugeze inaha nyuma y’ibyumweru bine mbona muri Ambasade ya Amerika barampamagaye umukobwa ambaza niba ari Tito, ndikiriza arambwira ngo rero hano uze usinyire Green Card yawe, ndamubaza ni Green Card ni iki?”

Tito Rutaremara, yakomeje avuga ko uyu mukobwa wari wamuhamagaye, yahise atangira kumusobanurira amubwira ko ari uruhushya rukwemerera kujya muri Amerika ugatura akanahabona imirimo yo gukora.

Mu kumusubiza Tito yaramubwiye ati “Ni inde wakubwiye ko ntafite imirimo mu Rwanda?”

Yavuze ko yakomeje gutsembere uwo mukobwa, ahita ahamagara undi bakorana [muri ambasade] ngo amufashe kumvisha Tito kujya gufata Green Card bari bamugeneye.

Ati “Umunsi ukurikiye mu gitondo nagiye kubona mbona arampamagaye atangira kumbwira ngo burya ubwo mwari muri ya nama, burya nubwo tutabibabwiye ariko buriya uretse ibihugu byo mu Burayi bifite uburenganzira bwo kujya iwacu, abandi bose bari bari hariya twahise tubaha Green Card.”

Yakomeje avuga ko bamubwiye ko agomba kujya kuyifata ariko agakomeza ababaza icyo umuntu yaba agiye gukorayo.

Ati “Yarambwiye ngo hari igihe cyazanagera nkabona ubwenegihugu bwabo ndamubaza nti ni inde wababwiye ko ncaka kuba Umunya-Amerika? Turatongana. Guhera n’icyo gihe nanze no kujya njya gusaba Visa hato batazanyibutsa ko nanze Green Card yabo.”

Rutaremara yavuze ko yibajije uburyo yabaye impunzi, agataha akanafatanya n’abandi kubohora u Rwanda, nyuma akabyitesha byose akajya kuba Umunya-Amerika.

Ati “Uzi kugenda ukajya kuruhira muri Amerika, nta muntu uzabona ukuba iruhande, utabona uguha igikoma [ku mubyeyi] ngo ugiye kubyara umwana ngo azabe Umunya-Amerika, yabaye umunyarwanda se?”

Iyi nkuru Tito Rutaremara, yayikomojeho ubwo yashakaga kugaragaza uko abantu benshi bihutira kujya mu bihugu by’amahanga akenshi nta n’ubuzima bw’iza bitezeyo bagasiga urwababyaye ibyo yagereranyije no kutibohora byuzuye.

Yagize ati “Igihe ibi bizatuvamo nibwo tuzaba twibohoye byuzuye.”

Tito Rutaremara yavuze ko zimwe mu ntego nyamukuru kandi zishyizwe imbere cyane n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ari ukubaka u Rwanda ku buryo abarwo batazajya bifuza kujya imahanga ahubwo rukazajya rureberwaho na yo akaza kurukuraho amasomo, avuga ko icyo gihe aribwo u Rwanda “Ruzaba rubohotse by’ukuri.”

Iyi ni ingingo yigeze no kugarukwaho na Perezida Kagame mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka, aho yakebuye Abanyarwanda baba mu Rwanda ibirenge bidakora hasi nk’aho igihugu atari icyabo.

Yagize ati “Uru Rwanda rwacu n’aho tuvuye n’aho dushaka kujya, mbere na mbere bikwiriye kuba bishingiye mu Banyarwanda, u Rwanda mu mitima yacu. Aha mu Rwanda, abanyarwanda nta bwo mucumbitse ni iwanyu.”

“Gukora ibintu udakoza ibirenge hasi, uvuga uti ejo nta wamenya. Nta wamenya se, ahandi uzamenya ni he, ahandi uzajya ntuvuge ngo nta wamenya ni he?”

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yanze Green Card yahawe na Ambasade ya Amerika, avuga ko nta mpamvu n'imwe yatuma asiga igihugu yarwaniye ngo ajye kuba umunyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .