00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TikTok igiye guhagarikwa muri Albania

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 December 2024 saa 10:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Albania, Edi Rama yatangaje ko iki gihugu kigiye gufunga TikTok byibuze umwaka, bijyanye n’uko uru rubuga rukomeje kwangiza urubyiruko.

Ni icyemezo cyaturutse ku mwana w’imyaka 14 watewe ibyuma kugeza apfuye mu kwezi gushize, bikozwe na mugenzi we biganaga, amakimbirane yabo yakomotse ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yaganiraga n’abarimu, ababyeyi n’abahanga mu by’umuzima bwo mu mutwe mu Murwa Mukuru Tiranë, Minisitiri Rama yagize ati “Tugiye kuba duhagaritse uru rubuga rukomeje guteza ibibazo abacu, byibuze umwaka umwe.”

Yavuze ko guverinoma igiye gutangiza gahunda z’amasomo atandukanye agamije kwigisha abanyeshuri no gufasha ababyeyi gukurikirana abana babo bakamenya ibyo bahugiyemo.

Ni mu gihe Minisitiri Rama avuga ko bigoranye kumva uburyo mu Bushinwa ahakorewe TikTok, urwo rubuga rufasha abana kwiga, uburyo babungabunga ibidukikije n’ibindi byiza, ariko bikaba bihabanye n’uko ikoreshwa hanze y’u Bushinwa.

Ati “Hanze y’iki gihugu tubona ibitandukanye, tubona TikTok igira uruhare mu bintu bibi gusa. Ubundi ni iyihe mpamvu yatuma dukenera urwo rubuga?”

Ibihugu byinshi biri gushaka uburyo byashyiraho ingamba zikarishye zikumira TikTok mu kugabanya ibyago iteza abayikoresha cyane cyane abakiri bato.

Ibyo ni nka Kosovo, North Macedonia, Serbia n’ibindi bigaragaza ko abana bakomeje kugirwaho ingaruka n’uru rubuga rwahanzwe na Zhang Yiming, ubu rukoreshwa n’abarenga miliyari 1.58.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho TikTok ishinjwa gukoreshwa mu gutata icyo gihugu, mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uri kuyikoraho iperereza ku bijyanye no kwivanga mu matora muri Romania.

TikTok igiye guhagarikwa muri Albania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .