TI Rwanda yagaragaje ko ruswa mu burezi ishobora kubuza u Rwanda kugera ku ntego za SDGs

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Kamena 2018 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane,Transparency International Rwanda (TIR), wagaragaje isesengura wakoze ku ishyirwa mu bikorwa ry’Intego Mpuzamahanga z’Iterambere rirambye (SDG4) yibanda ku ireme ry’uburezi, ukomoza ku bikiribangamiye birimo n’ikibazo cya ruswa mu mashuri.

Inama Mpuzamahanga yiga ku burezi yateraniye muri Koreya y’Epfo muri Gicurasi 2015, yahuriyemo abahagarariye ibihugu 160 ku Isi bashyizeho Inkingi y’Iterambere rirambye mu by’Uburezi bufite ireme kandi budaheza.

Nubwo ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, byateye intambwe yimakaza ireme ry’uburezi kuva mu 2000 binyuze mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs), hari izitaragezweho bituma mu 2015 hashyirwaho gahunda nshya izaba yagezweho mu 2030.

Mu byavuye mu isesengura TIR yakoze mu Ukuboza 2017 yifashishije ubushakashatsi butandukanye, byamuritswe kuri uyu wa Kane, hagarutswe ku nzitizi zibangamira uburezi bufite ireme.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TIR, Mupiganyi Apollinaire, yatangaje ko hakiri imbogamizi mu kugera ku ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Uburezi kuri bose ni umuhigo igihugu cyacu cyashoboye kwesa, ku bijyanye n’ireme ry’uburezi haracyari imbogamizi zikiribangamira ziri mu byiciro bitandukanye kuva ku bana bato kugera muri za kaminuza. Twarebye ibipimo bihari bigaragaza niba ireme ry’uburezi rihari ariko hari aho imibare itagaragara.”

Yakomeje ati “Ruswa mu rwego rw’uburezi irahari nubwo itari ku gipimo nk’icyo mu bindi bihugu nka Ghana aho iri ku kigero cya 36 %. Raporo zikorwa na Transparency International zigaragaza ko mu mashuri yisumbuye na za kaminuza hakirimo ruswa, cyane abanyeshuri bagura amanota n’ishingiye ku gitsina. Nubwo imibare ikiri hasi ariko haracyakenewe gushyirwamo imbaraga ndetse iyo biganiriweho birushaho kujya ahagaragara.”

Icyegeranyo kigaragaza uko ruswa ihagaze mu Rwanda mu 2017, cyagaragaje ko mu rwego rw’uburezi by’umwihariko muri za kaminuza n’amashuri y’imyuga abanyeshuri batanze ruswa ngo babone amanota meza. Mu bagera kuri 19% babajijwe 6.2% batanze ruswa muri kaminuza mu gihe 8.4% bayitanze mu mashuri yisumbuye na 5.9% mu abanza.

Mupiganyi yasabye inzego zitanga amakuru zirimo Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) gutanga amakuru no gukusanya imibare igaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego bijyana na gahunda z’igihugu.

Raporo Mpuzamahanga yo mu 2013 kuri ruswa, igaragaza ko abagera kuri 3 % batanze ruswa mu burezi bw’u Rwanda mu gihe Ghana yari ifite abagera kuri 38%.

Iby’ingenzi byibanzweho muri raporo zahurijwe hamwe byibanze ku ngingo zirindwi zirimo muri SDG4 harebwa ku mubare w’abajya mu mashuri y’incuke, kumenya Imibare no Gusoma, iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abakobwa n’abahungu mu masomo, ibikorwa remezo, ubumenyi bw’abarimu n’agahimbazamusyi bagenerwa n’ibindi.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) iherutse gushyirwa hanze, yiyemeje kwita ku burezi bufite ireme kandi bugera kuri bose. Ibi ngo bikazatuma abana b’u Rwanda bahabwa uburezi bw’ibanze bufatika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yatangaje ko hakiri imbogamizi mu kugera ku ireme ry’uburezi
Ibi biganiro byahuriyemo abafite aho bahuriye n'urwego rw'uburezi
Basananire Emmanuel wari uhagarariye REB, yemeye kuzafasha Transparency International kubona imibare yakusanyijwe n'uru rwego
Kavatiri Rwego Albert wamuritse isesengura rya Transparency International Rwanda ku bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere mu burezi
Murindwa Anatole wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) atanga inyunganizi ku isesengura ryakozwe
Umunyana Charity wari uhagarariye Urwego rw'Umuvunyi yavuze ko amasoko atangwa n'ibigo by'amashuri adakwiye kwitiranwa na ruswa buri gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .