Telefone za Mara Phone zageze ku isoko rya Burkina Faso

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Kanama 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gushinga ibirindiro ku isoko ry’u Rwanda n’iryo mu bindi bihugu bya Afurika y’iburasirazuba, kuri ubu telefone za Mara phone zageze no ku isoko rya Burkina Faso.

Kuva uruganda rwa Mara Phone rwashingwa mu Rwanda ndetse rugafungurwa kumugaragaro na Perezida Kagame ku wa 7 Ukwakira 2019 isoko rucuruzaho telefone zarwo rigenda ryaguka umunsi ku munsi dore ko kugera mu Ukuboza 2019 zari zimaze kugera mu bihugu 41.

Uru ruganda rubinyujije kuri Twitter rwamenyeje abakunzi ba telefone zarwo ko zageze ku isoko rya Burkina Faso.

Rwagize ruti “ Ubu Telefone za Mara zageze muri Burkina Faso”

Kuba uru ruganda rwagejeje telefone zarwo muri iki gihugu, ni uburyo buzarufasha kwigarurira isoko ryo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Telefone za Mara Phone zigeze muri Burkina Faso nyuma y’uko mu Ukuboza 2019 zanageze ku Isoko rya Ethiopia, ndetse Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora ibyuma by’imodoka rwo muri iki gihugu rwitwa Monaco Automotive Engineering, Eng. Mengistu Berhanu yumvikanye ashishikariza abaturage b’iki gihugu kuzigura.

Abinyujije kuri Twitter Yagize ati “Telefoni ya Mara Phone ikorerwa mu Rwanda ubu wayibona muri Ethiopia. Irahendutse, ikorwa n’Abanyafurika, igakorerwa muri Afurika, iraboneka. Iyo uguze telefoni ya Mara Phone uba wubatse Afurika.”

Ubu butumwa yabuhererekesheje amashusho agira ati “Yakozwe n’abenjeniyeri b’Abanyafurika, ikorewe Abanyafurika. Mara Phone iraboneka ku Banya-Ethiopia muri Ethiopia.”

Kuri ubu uru ruganda rukora telefone z’ubwoko bubiri aribwo Mara Z na Mara X,iza mbere zikaba zamuritswe muri Kamena 2019.

Mara Phone nirwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones, rwitezweho kujya rukora nibura smartphones 1,200 ku munsi zo kugurisha mu Rwanda no hanze.

Mara Phone yahawe ikaze muri Burkina Faso
Bamwe mu bakozi batangiranye na Mara Phone muri Burkina Faso
Kuri ubu izi telefone zatangiye kuboneka muri Burkina Faso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .