Ni amahugurwa yibanze ku buryo koranabubanga bwo gukurikirana no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa hifashishijwe ikoranabuhanga ryiswe Digital Farm Extension Monitoring System(DFEMS).
TechnoServe, isanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena mu buhinzi bwa kawa mu gihe cy’imyaka isaga 15 mu Rwanda, ni yo yakoze iri koranabuhanga ifatanije na BK TechHouse yashyize mu bikorwa uyu mushinga, ukaba ugamije kuzamura ubuhinzi bwa kawa binyuze mu gukusanya amakuru, kuyabika no kuyageza ku bo agenewe bose byihuse.
Mbonyumuhire Sildio, Ushinzwe Ikoranabuhanga muri TechnoServe ku isi, yavuze ko ikoranabuhanga bazanye rifasha umuhinzi gukurikirana ubuhinzi bwe n’uburyo ashyira mu bikorwa ibyo yigishijwe mu gufata ikawa ye neza.
Ati "Mu nganda ziciriritse(Coffee Washing Stations) 50 twakoranye nazo mu igerageza, twabonye bitanga umusaruro, kuko agoronome wo ku ruganda yifashisha iri koranabuhanga, akamenya uko akurikirana abahinzi bo muri zone akoreramo, akamenya uko abakurikirana n’aho imirima yabo iri ndetse n’uburyo bashyira mu bikorwa inama baba barahawe.’’
Mbonyumuhire, yakomeje avuga ibi bituma abahinzi bafite intege nke bazamurwa, bityo n’umusaruro ukiyongera haba mu bwinshi no mu bwiza.
Mu mikorere yaryo,iri koranabuhanga rikenerwa ibikoresho birimo tablets, mudasobwa ndetse na telefone nto ziciritse zikoresha uburyo bwa USSD bumenyerewe nk’akanyenyeri buzorohereza wa muhinzi wo hasi utazi ikoranabuhanga rihambaye.
Ati "Nk’umuhinzi wo hasi, yifashishije telefone ntoya azashobora gukora iby’ibanze nko kwemeza ko yabonye ifumbire, kwemeza ko yabonye ingemwe n’ibindi."
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo, ushinzwe ibihingwa ngengabukungu, Abimana Marcel, aho akurikirana kawa iri kuri hegitari 5.200, yeraho toni 12.500 ku isizeni.
Yavuze ko iri koranabuhanga rije kubavuna amaguru; ribafasha guhuza amakuru y’abahinzi n’umusaruro babona kandi mu buryo bufite umutekano.
Ati “Kwa kundi umuntu yasuraga umuhinzi akandika mu gakayi, bugacya kacitse cyangwa yakabuze, ndetse bikazanamurushya yongera kubishyira muri raporo bikaba byanica n’akandi kazi, bigiye kuba amateka, kuko ibyo umuhinzi aguhaye byose mu kiganiro mugiranye bizajya bihita bigera kubo bireba ako kanya”.
Abimana, yakomeje avuga ko we na bagenzi be basanze ari gahunda nziza izabafasha no kongera ubwiza bwa kawa ndetse no kuyongerera umusaruro ku buryo bworoshye, akaba ayitezeho guteza imbere uruherekane nyongeragaciro rwa kawa bihereye mu murima.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), Dr. Kamana Olivier, wasoje aya mahugurwa, yagaragaje ko ikawa y’u Rwanda imaze kuba ikirango cy’ubwiza bw’igihugu, asaba ko abari mu buhinzi bwa kawa bose barushako kongera ubwiza bwayo, dore ko na Leta ikomeje gukora byose ngo bigerweho.
Yakomeje ashima TechnoServe ku ruhare rugaragara yagize mu kwiyubaka k’u Rwanda by’umwihariko mu kuzamura ubuhinzi bwa kawa haba mu kuyihinga no kuyitunganya kugeza igeze ku isoko.
Ati’’ TechnoServe yahereye mu kudufasha kubaka amakoperative y’abahinzi, none ubu barakataje banatugeza ku ikoranabuhanga ridufasha kurushaho kwegera umuhinzi wacu binakuraho imvune z’agoronome. Rizafasha kandi kubika amakuru yose, bya bindi agoronome yajyaga avugana n’umuhinzi mu murima akaba yanabyibagirwa ntibizongera, kandi n’amakuru y’iguhugu cyose azajya atugeraho bidatinze.’’
Ibindi byishimirwa mu buhinzi bwa kawa, harimo ko kugeza ubu byibura 82% bya kawa yo mu Rwanda igera ku isoko yogeje neza, kumwe mu biyiha agaciro ku isoko ry’amahanga, kandi nabyo bikaba byaragezweho ku bufatanye butaziguye bwa TechnoServe na NAEB.
Ubushongore n’ubukaka bwa kawa mu kuzana ifaranga imibare irivugira, kuko mu mwaka wa 2022, ikawa y’u Rwanda yinjije amadevize angana na miliyoni 112$, ndetse ikaba ibeheshejeho imiryango isaga ibihumbi 400 mu gihugu.
Iri koranabuhanga rya DFEMS ryagezweho rinyuze mu mushinga wiswe ‘Rwanda Ikawa Nziza Project, watangiye muri Mutarama 2021, ukazasoza muri Mutarama 2025.
Iri koranabuhanga rya DFEMS kandi, TechnoServe yarishyize muri sisitemu ya Leta isanzwe ikoreshwa yitwa SKS (Smart Kungahara System), kugira ngo no mu gihe umushinga wa Ikawa Nziza Cyane project (INC) uzaba irangiye, rizashobore kugera mu turere twose tw’u Rwanda, kandi rikomeze gukoreshwa no kongererwa imbaraga.
Uretse iri koranabunga kandi, uyu mushinga wanagize uruhare mu gukwirakwiza ingemwe nziza za kawa, aho byibura ingemwe miliyoni ebyiri zatanzwe,mu turere dutandatu ukoreramo ari two Gisagara, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!