00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Techno Market yafunguye ishami rishya i Gikondo

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 February 2025 saa 11:48
Yasuwe :

Icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), Techno Market, ryafunguye ishami rishya i Gikondo.

Iri shami riherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagali ka Kinunga, Umudugudu Kinunga, ku muhanda KK698st.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Techno Market, Rubangisa Adolphe, yatangaje ko bafunguye iri shami mu rwego rwo kongera serivisi batanga ndetse no gutanga akazi.

Ati “Gufungura iri shami bivuze kongera ubwinshi bwa serivisi dutanga, kugabanya ibiciro by’ibitumizwa mu mahanga ndetse no kurushaho kwegera abakiriya bacu.”

Rubangisa yakomeje avuga ko gufungura iri shami bivuze kwaguka kwa Techno Market ndetse no gushimangira icyizere imaze kugirirwa mu myaka 14 imaze.

Ati “Twifuje kwagurira uruganda rwacu aho abatugana babasha kwizera ko ingano y’ibyo baduha byose bijyanye n’icapiro twabikora kuko ubu dufite ikoranabuhanga rigezweho ridufasha kwihutisha akazi.”

Iri shami riherereye ahantu hagutse hafasha abakiliya guparika ibinyabiziga byabo nk’imwe mu mbogamizi yari ku ishami risanzwe riherereye mu nyubako ya T2000 ahateganye no kwa Ndamage.

Kugeza ubu, iri capiro ryagabanyije 5% ku biciro ku bazajya bagana iri shami rishya ry’i Gikondo.

Techno Market ni icapiro rigufasha kubona Business Card ikoresha ikoranabuhanga, aho ushobora gutanga amakuru binyuze mu kuyikoza kuri telefoni igezweho (Smartphone) bitabaye ngombwa ko utanga iri ku rupapuro nk’uko bisanzwe.

Izindi serivisi itanga zirimo gusohora inyandiko z’ibitabo, ibinyamakuru, udutabo duto (printing).

Yandika kandi ikanashushanya ku myenda, ingofero, impuzankano n’ibikoresho byifashishwa mu nama nk’ibikapu (conference bag), ibyo batwaramo impapuro (conference folders), amabendera, amakaramu ariho ibirangantego, udukaye two kwandikamo (notebooks) n’ibindi.

Mu gihe udashoboye kugana kuri aya mashami yombi, wabona serivisi zayo binyuze no mu ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com.

Ishami rishya riherereye i Gikondo ku muhanda ujya ku rusengero rwa Methodiste Libre
Ishami rishya rya Gikondo rifite parikingi ihagije
Kuri ubu abari kugana ishami ry'i Gikondo bari kugabanyirizwa 5%
Imashini yifashishwa mu kwandika ku bikombe bitandukanye
Imashini yifashishwa mu gukora 'banners' na 'Pull ups'
Techno Market ifite imashini zitandukanye
Techno Market isanzwe ikorera mu nyubako ya T2000
Ishami ryo mu mujyi mu nyubako ya T2000 rizakomeza gukora nk'ibisanzwe

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .