People Magazine yatangaje ko uyu muhanzi yahaye ako kayabo abamufashije mu gutegura amafunguro, abatwaraga imodoka, ababyinnyi be n’abari bashinzwe tekiniki.
Ibi bitaramo byasorejwe ahitwa BC Place Stadium mu Mujyi wa Vancouver muri Canada. Hari ku wa 08 Ukuboza 2024.
Aya mafaranga yatanze yiyongera ku yandi yabahembye nk’umushahara bari bemerewe, ibigaragaza ko ibi bitaramo byunguye uyu muhanzi mu buryo bufatika.
Taylor Swift yakoze ibitaramo 149 kuva muri Werurwe 2023, hagurishwa amatike arenga miliyoni 10, yinjiza arenga miliyari 2$, bituma uyu muhanzi yandika amateka yo kuba umuhanzi ukoze ibitaramo byinjije akayabo.
Ubwo yakoraga igitaramo gisoza ibyo byose, yavuze ko ari cyo kintu gikomeye kugeza ubu mu buzima bwe yakoze.
Ati “Twazengurutse Isi yose. Byari ibihe bishimishije cyane, by’imbaraga [...] ndetse n’icyo kintu gikomeye maze gukora mu buzima bwanjye. Iyi ni yo ntambwe ishimishije cyane mu buzima bwanjye kugeza ubu.”
Uretse ibi bitaramo kandi, igitabo kibigarukaho na cyo cyaragurishijwe cyane kuko mu minsi ibiri gusa kigiye hanze hagurishijwe kopi ibihumbi 814.
Uyu muhanzikazi kandi ni we wumviswe cyane muri uyu mwaka kuri Spotify, Apple Music na Amazon Music biturutse kuri album yise “The Tortured Poets Department’’ yagiye hanze muri Mata 2024. Iyo album yahize izindi mu kumvwa cyane.
Mu bihembo bya Grammy Awards 2025 bizatangwa ku wa 02 Werurwe 2025, i Los Angeles, Taylor Swift ari mu bahanzi bahatanye mu byiciro byinshi cyane ko ari muri bitandatu birimo n’icya album y’umwaka.
Mu bihembo bya ‘MTV VMas 2024’ byatanzwe muri Nzeri uyu mwaka Taylor Swift, yegukanyemo ibihembo birindwi muri 12 yari ahatanyemo.
Uyu muhanzikazi ikindi kigaragaza ko yahiriwe na 2024, ni uko mu Ukwakira 2024 Forbes Magazine izwiho gukora intonde ziganjemo izigaragaza umutungo w’ibyamamare, yamutangaje nk’umuhanzikazi ukize kurusha abandi b’igitsinagore bakora umuziki ku Isi.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Taylor Swift yaciye ku bandi bahanzi b’abagore bari bari imbere ye nka Rihanna usanzwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,4$. Taylor Swift we afite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,6$.
Ni umutungo yakuye mu bikorwa bitandukanye byerekeye umuziki birangajwe imbere n’ibitaramo bya ‘Eras Tour’.
Uyu muhanzikazi aheruka kugirwa umuhanzi wa kabiri wahize abandi mu kinyejana cya 21. Ni umwanya yajeho akurikira Beyoncé watowe nk’umuhanzi wahize abandi mu kinyejana cya 21.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!