Umuyobozi wa Syria magingo aya, Ahmed al-Sharaa, yavuze ko bateganya gukora amatora mu myaka ine iri imbere, mu gihe Itegeko Nshinga ryari risanzwe rigiye gukurwaho, ibikorwa byo kwiga Itegeko Nshinga rishya bikazatwara nibura imyaka itatu.
Uyu mugabo kandi yavuze ko umutwe wa HTS uherutse gufata ubutegetsi uzavangwa n’izindi nzego za Leta ntiwemererwe kugira ishyaka ryawo, icyakora benshi bakavuga ko indi mitwe ya politiki ishobora kutazawemera.
Ahmed al-Sharaa yavuze ko hategerejwe inama izahuza amashyaka yose ari mu gihugu, amoko yose ndetse n’amadini atandukanye, kugira ngo yigire hamwe uburyo bwo kuzayobora igihugu.
Hagati aho, umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Bashir al-Assad, Hadi al-Bahra, yavuze ko imyaka ine ari myinshi, avuga ko igihe gikwiriye cyari amezi 18, arimo amezi atandatu yo gutegura Itegeko Nshinga rishya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!