Suède yataye muri yombi Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Ubutabera bwa Suède bwataye muri yombi Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza wari umaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwayo, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri Komine ya Ngoma.

Micomyiza yatawe muri yombi ku wa Kabiri w’iki Cyumweru. Akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Butare, muri Komine ya Ngoma muri Segiteri ya Cyarwa, aho ashinjwa ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo muri ako gace bakurwaga kuri za bariyeri zitandukanye.

Uyu mugabo azwi cyane ku izina rya Mico, ni ryo benshi bamwitaga mu gihe cya Jenoside. Yafatiwe muri Suède nyuma y’abandi iki gihugu cyagejeje imbere y’ubutabera barimo Claver Berinkindi wakatiwe gufungwa burundu mu 2016 kimwe na Stanislas Mbanenande na we wakatiwe gufungwa burundu.

Theodore Rukeratabaro uzwi nka Tabaro nawe yakatiwe igifungo cya burundu n’iki gihugu.

Micomyiza Jean Paul yafatiwe muri Suède

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .