00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Umunyarwanda yakatiwe gufungwa burundu azira kwica umugore we

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 July 2022 saa 01:29
Yasuwe :

Umunyarwanda Uwizeye Jean Damascène wari utuye muri Suède, yakatiwe gufungwa burundu n’ubucamanza bwo muri icyo gihugu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore Ingabire Diane wari ufite imyaka 31, nawe akaba yari Umunyarwanda aho aba bombi bari bafitanye abana babiri, umukuru afite imyaka ine mu gihe umuto afite imyaka ibiri.

Uwizeye w’imyaka 38, yahamagaye Polisi ku itariki ya 19 Ugushyingo 2021 avuga ko avuye gutembereza abana be mu busitani rusange, yagera mu rugo agasanga umugore we yapfuye.

Iperereza ryahise ritangira kuri uwo munsi, maze mu gukomeza kubaza uyu mugabo akajya atanga ibisobanuro bidafututse, biza gutuma atabwa muri yombi nk’umwe mu bantu b’ingenzi bashinjwaga kwica umugore we.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, byaje kugaragara ko uyu mugabo usanzwe ari impuguke mu bukungu, yagize uruhare mu rupfu rw’umugore we kuko bari bamaze igihe batabanye neza, aho byavugwaga ko uyu mugabo ashinja umugore we kumuca inyuma.

Ahagana rwagati mu 2021, nibwo Ingabire yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko atabanye neza n’umugabo we, aho yakunze kugisha inama inshuti ze, ndetse amakuru akavuga ko yari asigaye yirarana mu cyumba cye, aho umugabo we yakunze kugerageza kumusanga ariko undi agakunda gufunga akoresheje urufunguzo.

Ikindi ni uko uyu mugabo yigeze no kubwira umwe mu bagize umuryango wa Ingabire ko azamwica, undi akihutira kugira Ingabire inama yo guhunga agakiza amagara ye. Amakuru avuga ko mu Ukuboza umwaka ushize, uyu mugore yateganyaga kugaruka mu Rwanda mu kugisha inama abavandimwe n’imiryango.

Nyuma yo gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu, birashoboka ko Uwizeye ashobora kuzanwa kurangiriza igihano cye mu Rwanda.

Ingabire Diane wari ufite imyaka 31 yishwe n'umugabo we, Uwizeye Jean Damascene wakatiwe gufungwa burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .