Suède: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yashimangiye ko Isi ikwiye gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Mata 2019 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yo muri Suède, Andreas Norlén, yavuze ko niba Isi idakuye isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyabaye mu Rwanda bishobora no kuba ahandi ku Isi, kuko abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa ari ibiremwamuntu kimwe n’abandi.

Avuga ko u Rwanda rukwiye kubera isomo buri wese mu bijyanye no kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo, ariko ubu rukaba ruri mu bihugu byihuta mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni, cyabereye muri Suède.

Cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède Christine Nkulikiyinka, washimiye Andreas Norlén, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yo muri Suède, Lotta Johnsson Fornave, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Suède, Margot Wallström n’umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Suède, Karin Wallensteen, bajekwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko yashimiye Suède ko iri mu bihugu bikurikirana kandi bigahana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu bahungiye muri iki gihugu.

Ati “Urugamba rwo guca umuco wo kudahana, guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kuba inshingano ya buri wese”.

Yashimiye kandi ko Suède yohereje itsinda ryitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 yari iyobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’ igihugu Ardelan Shekarabi ndetse anashimira umunya-Suède Gunilla Von Hall, umunyamakuru wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi watanze amafoto yafashe muri icyo gihe 1994 akaba yari akiyabitse.

Yashimiye icyo gikorwa gikomeye mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibimenyetso.

Uyu muhango wo Kwibuka wabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka rwanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga na visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko yo muri Suède ndetse n’abandi bantu benshi bo mu ngeri zitandukanye.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Margot Wallström, yavuze ko amahanga yari yariyemeje ko Jenoside itazasubira ukundi. Ati “Nyamara Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye twese tureba, amahanga twatereranye u Rwanda, tubikuremo isomo, ntibizasubire aho ari ho hose ku Isi”.

Uyu muhango wabaye ukurikira igikorwa cyo Kwibuka cyateguwe n’Abanyarwanda batuye muri Suède, cyabaye ku italiki ya 7 Mata 2019 na cyo kibanzirizwa n’urugendo rwo Kwibuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza