Suède: Abanyarwanda bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Suède, bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abanyarwandakazi batuye muri muri iki gihugu ryitwa RWAS (Rwandan Women’s Association in Sweden), bifatanyije n’imiryango yabo, inshuti zabo, bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Uyu munsi wagendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ”Dufatane urunana twubake umuryango utekanye.”

Ni umuhango witabiriwe n’abagera kuri 300, waranzwe n’imbyino nyarwanda, indirimbo, imivugo ndetse no kwerekana umwambaro nyarwanda.

Uhagarariye umuryango RWAS, Francine Mukashema, yifurije abari n’abategarugori umunsi mwiza anabakangurira gukomeza kuba impamvu y’iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda n’amahanga.

Yashimiye Ambasade y’u Rwanda muri iki gihigu ubufatanye n’imikoranire myiza iyiranga.

Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Suède, Marie Elise Umulisa, wari uhagarariye Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, yavuze ko uyu ari umwanya wo kungurana ibitekerezo byo kubaka igihugu.

Ati“Birashimishije kuko uyu ni umwanya mwiza wo kubabwira ko twishimiye uburyo abanyarwanda musigaye mwitabira ibikorwa muri benshi, bituma rero dukorera hamwe tuganira tukungurana ibitekerezo byo gukomeza kwiyubakira igihugu dufatanyije n’abari mu gihugu”.

Yakomeje agira ati “Umunsi nk’uyu twongera kwishimira intambwe u Rwanda tugezeho mu kubaka ubushobozi bw’umugore, no gusobanukirwa uruhare rwe mu iterambere ry’Igihugu, byose tubikesha ubuyobozi bwiza,bwasubije umugore agaciro n’icyubahiro akwiriye”.

Agaruka ku insanganyamatsiko y’uyu mwaka, agira ati “Nitwibutse ko uruhare rwacu mu kubaka umuryango utekanye ari ingenzi, kubaka umuryango wumva uruhare rwawo mu iterambere ry’igihugu cyatubyaye”.

“Insanganyamatsiko kandi aha turi mu mahanga nitwibutse gufatana urunana dukomeze twigishe abato amateka tutayagoreka, bamenye aho u Rwanda rwahoze, ubupfura n’ubutwari by’abarwitangiye, none nyuma y’imyaka 25 tukaba tugeze kuri iyi ntambwe ishimishije, ari nako dukomeza gukora cyane kugira ngo twihute mu iterambere.

Umulisa yashimiye RWAS, ibikorwa byiza ikora harimo no kwigisha abana ururimi rw’Ikinyarwanda, imbyino gakondo n’ibindi.

Abafashe ijambo bose bashimiraga ko u Rwanda na Suède biri mu bihugu bya mbere byubahiriza ihame ry’uburinganire, bityo nka RWAS nta mbogamizi bafite zo gukora no kugera ku ndoto zabo.

Ibi birori byabaye bikurikira amatora ya Komite y’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Suède (RC Sweden), aho Gloria Sebalu yatorewe gusimbura Eugene Bushayija. Ibirori byasojwe no gusangira n’igitaramo cyiganjemo indirimbo nyarwanda.

Uhagarariye umuryango RWAS, Francine Mukashema
Ukuriye gahunda yo kwigisha abana Umuco muri RWAS, Kamikazi Immaculée
Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Suede, Marie Elise Umulisa, wari uhagarariye Ambasaderi Christine Nkulikiyinka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza