Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda barenga 230 bambitswe imidali y’ishimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda 237 bari mu butumwa bw ’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidali y’ishimwe.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane w’iki Cyumweru, uyoborwa n’uhagarariye umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwo kurinda amahoro muri iki gihugu mu Ntara ya Upper Nile, Enos Chuma.

Hari kandi abayobozi muri Leta ya Sudani y’Epfo, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, abahagarariye Polisi ya Sudani y’Epfo n’abahagarariye impunzi zakuwe mu byazo n’intambara ubu bakaba barinzwe n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye.

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali (RWAFPU-1) ni ababa mu Ntara ya Upper Nile kuva mu Ukuboza umwaka ushize wa 2019 aho bafite inshingano zo kurinda abasivili bari mu nkambi bakuwe mu byabo n’intambara, kurinda abakozi b’Umuryango w’Abibumbye no gutanga ubundi bufasha bugenerwa ikiremwamuntu.

Chuma yagaragaje ko yishimiye imirimo yakozwe n’abapolisi bambitswe imidali, aho barangwa n’umurava mu guharanira amahoro i Malakal by’umwihariko muri ibi bihe byaranzwe n’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko u Rwanda rwagiriye icyizere abo bapolisi nabo bakoresha neza icyo cyizere bahirimbanira amahoro banakemura ibibazo kandi mu buryo bwa kinyamwuga.

Yagize ati "Uyu munsi ni umwe mu minsi yihariye yo gushimira uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda ku bikorwa bakora mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Turanishimira uruhare rwanyu mu nshingano zanyu i Malakal."

Chuma yashimye uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa inshingano zo kurinda abasivili i Malakal, aho bakoraga amarondo mu nkambi ku manywa na nijoro. Yavuze ko babaye inkingi ya mwamba n’isura nziza mu bapolisi b’umuryango w’abibumbye i Malakal.

Chuma yakomeje ashimira abapolisi bambitswe imidali kubera ubunyangamugayo bwabo, umurava n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi bakora cyane cyane mu guharanira umutekano n’ibindi bintu bikenerwa n’abantu bari mu nkambi z’impunzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .