Ni amarushanwa yateguwe ku bufatanye na Ambasade ya Amerika, akazahuza abanyeshuri biga amasomo ya siyansi bagaragaza udushya bashobora gukora, ndetse barushanwe n’abiga robotics, ICT, 3D printing, game development, coding, electronics, guhanga umurimo, n’ibinyabuzima n’ubutabire.
Aya marushanwa ateganyijwe mu Ukuboza 2024, yabanjirijwe no guhugura abazahugura abandi 21 bahuguriwe muri K-Lab.
Umuyobozi wa STEMpower Rwanda, Espoir Serukiza yavuze ko guhugura abahuguwe bizabafasha kubona ubumenyi bukenewe bazigisha abanyeshuri hirya no hino mu gihugu.
Ati “Twifuza gukorana n’ibigo byacu byose byigisha amasomo ya siyansi mu gihugu mu guteza imbere guhanga ibishya n’ubumenyingiro. Guhugura abarimu ni ukugira ngo bazasubire mu bigo bafite ubumenyi bukwiriye bazasangiza abanyeshuri hanyuma bazakoreshe ubwo bumenyi mu gukemura ibibazo byugarije umuryango batuyemo.”
Umwe muri aba barimu bari guhugurwa, Umutoniwase Florence yagaragaje ko guhugurwa bizamufasha we na bagenzi be “kwigisha abanyeshuri neza, tubategurira irushanwa rya siyansi na engineering ku rwego rw’igihugu.”
Aba barimu bazahita bajya guhugura abanyeshuri bo mu bigo bya siyansi byashinzwe na STEMpower mu mashuri makuru ya Ines Ruhengeri, Kibogora Polytechnic, na Gitwe Adventist College.
Impuguke yo muri Ambasade ya Amerika ishinzwe uruhare rw’abaturage muri Afurika yo hagati, Karlene Noel Jennings yavuze ko ubu bufatanye mu gutegura amarushanwa buzagirira akamaro gakomeye abanyeshuri.
Ati “Iyi mikoranire ni amahirwe nyakuri yo kugera ku bantu bashya by’umwihariko ku bakobwa n’abagore bakiri bato no kubakundisha amasomo ya siyansi. Nezezwa n’umurimo wo gukangurira urubyiruko gukorera hamwe no gushaka ibisubizo by’ibibazo ku buryo Isi irushaho kuba nziza.”
Biteganyijwe ko 70% by’abanyeshuri bose bazitabira iri rushanwa ari abakobwa, hagamijwe kubakangurira kwiga amasomo ya siyansi.
Uretse mu Rwanda iri rushanwa riteganyijwe no mu bindi bihugu byose umuryango ukorera. Nk’urugero muri Ethiopia bagiye gukora irushanwa ku nshuro ya cyenda, riteganyijwe mu cyumweru gitaha, mu gihe iryo muri Sudan y’Epfo.
Aya marushanwa aha abanyeshuri amahirwe yo kugaragaza ubushobozi mu guhanga ibishya, gukemura ibibazo n’ibitekerezo mu guhanga ibishya.
Kugeza ubu STEMpower imaze gushinga ibigo 125 mu bihugu bitandukanye byo mu munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikaba imwe mu nkingi zifasha mu guteza imbere ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!