Service Excellence Awards ni ibihembo bitangwa n’ikigo gisanzwe gikora ibikorwa byo guhemba abantu n’ibigo mu nzego zitandukanye cya Kalisimbi Events, byatangwaga ku nshuro ya gatanu.
Mu muhango wo gutanga ibi bihembo wabaye ku wa 5 Ukuboza, Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko bahisemo kujya batanga ibihembo nk’ibi kugira ngo bashimire ibigo biba byatanze serivisi neza ndetse banahwiture ibikigenda biguru ntege.
Ati “Icyo tureba ni agaciro gahabwa umukiliya, uriya uba washoye amafaranga ye ashaka serivisi runaka. Ese ibyo atanga bihwanye n’ibyo ahabwa, ibyo nibyo tureba cyane ko muzi ko n’umuyobozi w’igihugu ahora akangurira abantu gutanga serivisi nziza, natwe twaje kugira ngo turebe ko twakunganira n’abatanga serivisi neza iyo babonye icyo gihembo birushaho no kubatera imbaraga zo gukora neza cyane na ba bandi biraraga bakikubita agashyi.”
Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ikigo gitoranywe nk’icyitwaye neza mu gutanga serivisi mu mwaka runaka hakorwa amatora yo kuri internet, amajwi avuyemo akagira uruhare rwa 40%, andi 60% agatangwa n’itsinda riba ryashyizweho nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakiliya ku bigo runaka no gukora ubushakashatsi ku isoko.
Byari ibyishimo ku babashije gutsinda
Umuyobozi muri UDL, Emmanuel Nyamurangwa, mu izina ry’ikigo akorera yavuze ko bishimiye iki gihembo anemeza ko bari bagikwiye kubera ibikorwa by’indashyikirwa bamaze kugeraho.
Ati “Iki gihembo twacyishimiye ariko twari tugikwiye, urebye mu Rwanda nta bandi bantu baturusha mu bijyanye no guteza imbere imyubakire, rero uyu munsi twishimiye iki gihembo twahawe. Mu by’ukuri ntabwo twapfuye ku kigeraho gusa, ahubwo abo twakoreye nibo baduhesheje iki gihembo.”
Yakomeje avuga ko iki gihembo kibongereye imbaraga ku buryo abakiliya babo bakwiye ku bitegaho byinshi.
Ati “Abakiliya bacu bashonje bahishiwe hari inzu twubatse zasojwe ariko hari n’izindi tugiye gutangira kubaka umwaka utaha kandi noneho twarebye mu byiciro bitandukanye yaba ari iz’abishoboye, yaba n’iziciriritse ingeri zose z’abantu zizaba zisangamo.”
Ikindi kigo cyegukanye igihembo ni KTN Rwanda, yatoranyijwe nk’ikigo gikora akazi ko kugurisha ubutaka n’inzu cyahize ibindi mu gutanga serivisi nziza.
Umuyobozi wa KTN Rwanda, Hagenimana Philemon, yavuze ko ari ishema kuba barabashije guhiga abandi bakora bimwe mu gutanga serivisi nziza.
Ati “Iki ni igihembo cyiza kiduhaye imbaraga mu gukora kuko kuba ari twe twabaye aba mbere mu Rwanda mu bigo bikora akazi ko kugurisha ubutaka cyangwa inzu n’indi mitungo itimukanwa biduha imbaraga cyane bituma turushaho gukomeza kongera serivisi twahaga abakiriya bacu.”
Hagenimana yakomeje avuga mu byo bakora byose umukiriya aza imbere.
Ati “Icyo batwitegaho ni ibiciro byiza mu bantu basanzwe bagura ibibanza bya KTN Rwanda cyane muzi ko tugira serivisi yo gukata ibibanza byinshi mu butaka buto kugira ngo buri Munyarwanda wese ashobore kugira aho atura, aho umuntu ashobora kubona ikibanza cya miliyoni 1 900 000 Frw mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Kigali ukaba wakibona kuri miliyoni 6,5 Frw.”
Mu bandi begukanye ibihembo by’uko bahize abandi mu gutanga serivisi nziza ku bakiliya harimo Startimes yacyegukanye mu rwego rw’abacuruza ifatabuguzi rya televiziyo, Kobil yatsinze mu cyiciro cy’abacuruza ibikomoka kuri peteroli, Legacy Clinic yacyegukanye mu cyiciro cy’amavuriro yigenga, Emall yahize ibindi bigo bikora ibikorwa byo kugeza ku bantu ibicuruzwa.
Ibindi bigo byahembewe gutanga serivisi nziza harimo Danube, icuruza ibikoresho byo mu nzu, ikigo cy’imari cya RIM, ikigo cy’Ubwishingizi cya Sanlam ndetse na Ese Urwibutso ya sina Gerald yahembwe nk’ikigo gikora kikanacuruza ibyo kurya gitanga serivisi nziza ku bakiriya.


















Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!