00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spiro yahawe inguzanyo ya miliyari 64 Frw yo kwagura ibikorwa byayo mu bihugu birimo n’u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 17 May 2024 saa 10:37
Yasuwe :

Ikigo gicuruza moto z’amashanyarazi muri Afurika cya Spiro cyahawe inguzanyo ya miliyoni 50$ (arenga miliyari 64 Frw) na banki izwiho guteza imbere ubucuruzi bwa Afurika ya Afreximbank ifite icyicaro gikuru mu Misiri.

Ni igikorwa cyabereye mu nama yahuje abayobozi b’ibigo byo muri Afurika, Africa CEO Forum iri kubera i Kigali, bigaragaza umuhati wa Spiro mu gukomeza guteza imbere byuzuye ubwikorezi butangiza ibidukikije muri Afurika.

Iki gikorwa cyo gusinya aya masezerano cyagizwemo uruhare na Visi Perezida wa Afreximban n’Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman.

Spiro imaze kuba ubukombe mu kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije bwifashisha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi aho uyu munsi ifite moto ibihumbi 14, intego ikaba ko mu mpera z’uyu mwaka zizaba zikabakaba ibihumbi 30.

Ni ikigo cyiyemeje gufasha ibihugu bya Afurika mu kugabanya ingaruka ubwikorezi bugira mu iyangirika ry’ibidukikije, binyuze mu kwisunga ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, bikajyana no gukwirakwiza ibikoraremezo bisabwa.

Birimo nka sitasiyo zihindurirwamo batiri ibi binyabiziga bikoresha, gushyiraho sitasiyo zifasha mu gushyira umuriro muri izo batiri ku buryo bwihuta n’ibindi bituma zigezwa no mu bice by’ibyaro.

Burman yavuze ko ubu bufatanye bwabo na Afreximbank, bushimangira iterambere ryagutse Spiro yiyemeje, yemeza ko “iyi nguzanyo ya miliyoni 50$ izadufasha kwagurira ibikorwa byacu mu bindi bihugu bitandukanye.”

Ati “Ibi ni ibyemeza uburyo ibikorwa byacu byizewe ndetse n’uburyo dukomeje gutanga umusanzu muri gahunda y’iterambere rirambye rya Afurika.”

Afreximbank ni banki imaze kuba ubukombe mu bijyanye n’ubucuruzi bwa Afurika, aho igira uruhare runini mu gushyigikira imishinga itandukanye igamije kuzamura uyu mugabane na wo ukaba igihangange nk’indi yose.

Iyi banki imaze imyaka 30 ifasha ibikorwa by’ubucuruzi bifite aho bihuriye na Afurika, binyuze mu gushyigikira imishinga itandukanye.

Ku bufatanye n’ubunyamabanga bwa Afurika Yunze Ubumwe, iyi banki iri gutegura umushinga wa miliyari 10$ zo kunganira ibihugu biri kugira uruhare mu guteza imbere Isoko rusange rya Afurika.

Awani yavuze ko ubu bufatanye bwabo na Spiro bugaragaza umuhati wabo mu kwimakaza ikoranabuhanga rishingira ku kutangiza ibidukikije muri Afurika.

Ati “Twishimiye gufatanya na Spiro binyuze muri iyi nguzanyo cyane ko izatuma ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bifatwa nk’amahitamo ya mbere cyane, ibizafasha mu guhindura ubwikorezi bwa Afurika mu yindi sura. Ibi bishimangira uburyo twizerera mu dushya tugamije guhanga ejo heza ha Afurika.”

Kugeza mu mpera za Ukuboza 2023, imitungo ya Afreximbank yabarirwaga muri miliyari 37,3$, utabariyemo imari y’abanyamigabane yayo ingana na miliyari 6,1$.

Mu myaka irindwi kugeza mu 2023, yari imaze gutanga hafi miliyari 104$ mu mishinga itandukanye yose ishingiye ku guteza imbere Afurika na yo ikagira ijambo mu yindi migabane cyane ko inafite umutungo uyibyemerera.

Biteganyijwe ko by’umwihariko iyi nkunga izafasha Spiro kwagura ibikorwa byacyo cyane cyane mu gushyira mu bihugu ikoreramo n’ibyo iteganya kwagukiramo sitasiyo zihindurirwamo batiri ariko z’ikoranabuhanga ha handi umumotari yiha batiri abifashijwemo n’ikarita yakorewe.

Iyo nkunga kandi izifashishwa mu kongera kugura moto nshya cyane ko iteganya ko uyu mwaka uzarangira ifite izigera ku bihumbi 30, ibituma ubu bwikorezi bwitabirwa nta n’umwe usigaye.

Ubusanzwe Spiro ibarizwa muri Equitane Group, ikigo kibyaza amahirwe atandukanye mo imishinga minini igira uruhare mu iterambere ry’abaturage, mu mishinga yo kubaka ibikorwaremezo, ingufu na gaz, ubuvuzi, ubucukuzi, imodoka z’amashanyarazi, imyenda, ubuhinzi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Equitane Group, Anish Jain yavuze ko “ubu bufatanye na Afreximbank ari intambwe ikomeye mu rugendo rwa Spiro. Nk’ikigo kibarizwa muri Equitane Group, Spiro igaragaza umuhate wacu mu guteza imbere ubwikorezi butangiza. Dutewe ishema no kubona iki kigo gitera imbere mu kugera ku ntego cyihaye.

Uretse iyi nguzanyo ya miliyoni 50$ Spiro yahawe muri Kanama 2023 nabwo yahawe indi ingana na miliyoni 63$ bahawe n’Ikigo cya Societe Generale mu kwagura ibikorwa muri Benin na Togo.

Kugeza uyu munsi Spiro ifite batiri zirenga miliyoni umunani zisimburanywa umunsi ku wundi mu bihugu bitandukanye ikoreramo ndetse na sitasiyo zihinduranyirizwamo izo batiri zigera kuri 600, uyu munsi moto zayo zikaba zimaze kugenda ibilometero miliyoni 250 nta kwanduza ikirere.

Spiro yasinyanye na Afreximbank amasezerano y'inkunga ya miliyoni 50$ azafasha iki kigo kwagura ibikorwa byacyo bijyanye no kwimakaza ubwikorezi butangiza
Spiro na Afreximbank byinjiye mu mikoranire igamije kwagurira ibikorwa by'ubwikorezi butangiza mu bihugu byinshi bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .