Ibi byabigarutsweho mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, mu bu bigo bya SOS Children’s Villages bikorera mu Rwanda, umuhango wabereye mu ishami ryayo rikorera mu Karere ka Nyamagabe.
Muri uyu muhango, hagaragajwe uburyo urwango rwibasiye Abatutsi rwahereye kera, rugakura rutijwe umurindi n’inkuru nyinshi z’ibinyoma zakuririjjwe zigamije kucengeza urwango muri rubanda.
Mushinzimana Joseph, impuguke mu mateka y’u Rwanda, yakomoje ku bagiye bakwiza ibihuha byari bigamije kumvikanisha ubugome bw’Abatutsi bababeshyera.
Ati “Abakuririza ko Abatutsi bakandamije abahutu bakabaheka, si byo . Amateka agaragaza ko muri kiriya gihe hahekwaga abanyacyubahiro bose kandi ni uko ari bwo bwari uburyo bwo kugenda. Uretse umwami, n’abapadiri barahekwaga, abageni bagahekwa, abarwayi barahekwa ndetse n’uwapfuye agahekwa."
Yakomeje avuga ko icyo gihe abahekaga bari Abanyarwanda bose, ariko ko abakongeje urwango bahisemo kubihisha kugira ngo bakomeze gusenya u Rwanda.
Mushinzimana yakomeje avuga ko igihugu cyaje kunamurwa hakajyaho ingamba zihinda amacakubiri, ubu igihugu kikaba cyubakiye ku bumwe.
Ati" Ubu twubakiye ku Bunyarwanda, ubwo kera bahagurutsaga mu ishuri ngo uri Umututsi, ubu byarahindutse. Za ndangamuntu zabagamo amoko ntizikibaho,yewe ubu n’ababyeyi ntibacyandikwa mu ndangamuntu, isano ni ubunyarwanda gusa.’’
Uwamahoro Cissy wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa SOS mu Rwanda, yavuze ko biteye ipfunwe kumva mu kigo cyari kibereyeho kurengera abababaye, cyiciwemo abantu gishinzwe kurebera.
Ati “Ushingiye ku ntego zacu zo kurengera imfubyi n’abatishoboye, byarumvikaganaga ko guhungira muri SOS bitanga icyizere cyo kurokoka. Icyo cyizere rero twaragitatiye, ni nayo mpamvu biduteye ipfunwe n’isoni nk’abayobozi ba SOS, kuko abari abayobozi icyo gihe batatiye inshingano."
Uwamahoro yakomeje agaragaza ko bubatse inzibutso mu bigo byabo bya Kigali n’i Nyamagabe, kugira ngo zigishe urubyiruko ruharererwa, kugendera kure amacakubiri.
Visi Meya ushinzwe imibireho myiza mu Karere ka Nyamagabe,Uwamariya Agnes, yagaragaje ko imbaraga zakoreshejwe mu gukora Jenoside zanakoreshwa mu gusana u Rwanda, asaba abantu bose kubiba ineza.
Ati “Hari imbaraga twifitemo dukesha urugero rw’Inkotanyi. Niba abantu barakoresheje imbaraga bubaka ikibi kuriya, twe byatunaniza iki gukoresha imbaraga zose, ngo twubake icyiza?!’’
Yanashimiye SOS umusanzu wayo nyuma ya Jenoside mu gufasha imfubyi zari zasigaye iheruheru.
Muri SOS hibukwa abantu umunani barimo abana batandatu n’abakozi bayo babiri, barimo umwe wicanwe n’umuryo we w’abantu bane, bose bakaba barazize Jenoside bari mu kigo cya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.
Kuri ubu, SOS yariyubatse , aho ifite amashami ane mu Rwanda, ariyo irya Kigali na Nyamagabe , irya Kayonza ndetse na Gicumbi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!