Sonarwa yashyize ku isoko Nobilis Hotel (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Kanama 2020 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ubwishingizi SONARWA Life Assurance Ltd, cyashyize ku isoko NOBILIS Hotel giheruka kubaka, hagamijwe gusigasira imari shingiro yacyo, nk’uko biteganywa mu mabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu igenzura uru rwego.

Ni imwe muri hotel zubatswe ahantu heza, mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, mu gace gatuje cyane, gasanzwe gatuwe mu buryo bwihariye. Ni imwe mu zitezweho kunganira urwego rwo kwakira abantu n’inama mu gihugu, rufite uruhare runini mu bukungu nubwo muri iki gihe rwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Sonarwa Life Insurance Ltd, Eric Kamanzi, yabwiye IGIHE ko iyi hoteli yashyizwe ku isoko ku mpamvu zirimo ubucuruzi, no kubahiriza amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu ku rwego rw’imitungo itimukanwa batagomba kurenza.

Ati “Mu bihe nk’ibingibi umuntu aba ashaka kugira ngo agire amafaranga ahagije kugira ngo tubashe gukurikiza n’amategeko ya BNR. Kuyubaka byarangiye mu 2015, habayeho kuyubaka, habaho no gushyiramo ibikoresho byose bikenewe, kugira ngo umuntu azagure ikintu cyuzuye, gifite buri kintu cyose.”

“Ubu buri kintu cyose kirimo, hoteli ifite ibitanda, amashuka, uzagura ni ukugura yinjira atangira ubucuruzi.”

Ntabwo yatangaje agaciro nyakuri ka hoteli. Gusa ibintu byose ni bishya, ku buryo umuntu uzayigura ari we uzabikoresha bwa mbere.

Kuva mu 2017 nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi, RSSB, cyaguze 100% bya SONARWA Life Assurance na 79% bya SONARWA General Insurance. Mu mwaka ushize cyahagaritse ibiganiro byakorwaga na Banki ya Kigali, byaganishaga ku kugura iki kigo.

Amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda yo igenzura urwego rw’ubwishingizi, agena ko imitungo ifatika y’ikigo nk’inyubako n’ibindi, iba itagomba kurenza 30 % by’umutungo mbumbe wacyo, nyamara iya SONARWA irarenga. Kugeza mu mwaka ushize Sonarwa yari ifite umutungo mbumbe ungana na miliyari 18.5 Frw, mu gihe ibikorwa byayo ishaka gushyira ku isoko byari byihariye miliyari 6.5 Frw ari nabyo ishaka gushyira ku isoko.

Icyo gihe uwari Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe, yabwiye itangazamakuru ko barimo no guteganya kongera imari shingiro izoroshya imitangire ya serivisi z’ubwishingizi, binyuze mu kugurisha imwe mu mitungo SONARWA ifite.

Yagize ati “Dushyira amafaranga muri iki kigo cyari gifite imitungo itimukanwa, iyo mitungo itimukanwa nayo dufite gahunda yo kuyigurisha mu rwego rwo kugabanya imitungo itimukanwa nk’uko bisabwa n’amabwiriza ya BNR, kugira ngo n’amafaranga avamo twongere tuyashyire muri bwa bucuruzi bw’ubwishingizi. Ubucuruzi bwacu bwibanze ni ubwishingizi, niba umukiliya wacu dufite ibyo tumugomba, tugomba kumwishyura ku gihe. Bisaba rero ko uba ufite amafaranga ahoraho.”

“Amafaranga twashyizemo arahagije, ariko turashaka no kureba iyo mitungo yindi, zaba ari inzu, ibibanza, nabyo tubigurishije hari icyo byakongera muri kwa kwihutisha kwishyura abakiliya bacu. Uko twihutira kubishyura nibyo byongera icyizere cy’abafatabuguzi bacu.”

NOBILIS Hotel yubatswe kuri hegitari 0.524, ifite ibyumba 61 biri mu magorofa arindwi, na parikingi ishobora kwakira imodoka 200. Ifite kandi ahantu ho gukorera inama, piscine, inzu yihariye yo guturamo n’ibindi bikorwa remezo bijyana nayo.

Iyi nyubako iherereye mu Kiyovu, mu Mujyi wa Kigali
Hari aho abantu bashobora guhurira bagasangira ikirahuri
Iyi hotel ifite aho gukorera siporo hahagije
Ni hotel ifite ibikoresho bigezweho kandi bishya
Ibitanda byaho bibereye amahitamo y'umukiliya
Nobilis Hotel ifite ibyumba by'inama bigari
Mu bwogero ni uko hateye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .