Soeur Immaculée Uwamariya yagaragaje ko hari urubyiruko rufite ubwoba bwo gushaka

Yanditswe na Habimana James
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Umubikira Immaculée Uwamariya avuga ko ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo ingo zisenyuka zitamaze kabiri, bituma bamwe mu rubyiruko babiheraho bakavuga ko badashaka gushinga ingo.

Uwamariya yabigarutseho kuwa Gatanu ubwo yatangaga ikiganiro cyagarutse ku muryango yatangije ufasha umuryango kongera kuba umwe, n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Cyatangiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano 2019 yahurije hamwe abasaga 2,000 muri Kigali Convention Centre. Ni inama yasojwe tariki 20 Ukuboza uyu mwaka.

Uwamariya yashize Umuryango Esperance ufite imiryango 17, ubu abawugize ni 500 barimo abashakanye, ababyeyi bibana, abapfakazi, abatanye n’abo babanaga n’ababyaye ariko batagize amahirwe yo gushyingirwa.

Uyu mubikira amaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera inyigisho atanga ku rukundo, kubana, urubyiruko n’imibereho rusange.

Uwamariya akorera mu kigo cy’amashuri cy’i Kansi giherereye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Avuga ko mu muryango ariho hantu ha mbere umuntu avoma urukundo akiri muto, uri ari narwo azaha abandi akuze bityo ko iyo arubuze ntacyo nawe wamwitegaho.

Yagize ati “Njya mpura n’abasore n’inkumi bashaka kubaka nkatangazwa n’uko bafite inzozi zo kubana n’abantu bameze nk’abamarayika kandi batarubatse ijuru bazabatuzamo, ni byiza ko abantu batekereza ku gushyingirwa ariko bakagira n’icyo bakora kugira ngo urwo rugo ruzabe rwiza.”

Yatangaje ko kuba abitegura gushyingirwa bihuta cyane bagashyingirwa kubera impamvu runaka, bituma hari ingo zimara igihe gito zigasenyuka.

Yakomeje agira ati "Hari n’abashyingirwa kubera ko ababyeyi babo babashyizeho igitutu, bati ’uracyakora iki?’ ’warengeje imyaka’, ’uri ikibazo muri sosiyete ugasanga ashyingiwe bitavuye mu bushake bwe ahubwo kuko yabujijwe amahoro".

Uwamariya avuga ko hari n’abashyingirwa kugira ngo bashake andi maboko, bagiye gushaka ibisubizo by’amafaranga ariko bo ntacyo biteguye gutanga.

Avuga ko ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiri, zituma bamwe mu bashakaga kuzishinga bahitamo kubireka, batinya ko nabo byazababaho.

Ati “ "Hari urubyiruko n’ubu rufite ubwoba, rukavuga ruti ’ese twebwe kuki twakwiturikirizaho igisasu?’, ibyiza si ukwigumira uko tumeze tukiberaho, tukishimisha, twashaka umwana wenda tukamubyara ariko ntitwitere umuruho.”

Avuga ko ibi nabyo ari ibintu bisenya umuryango kuko burya umuryango ari igicumbi cy’amahoro.

Yatangaje ko ikindi kibazo cyugarije umuryango nyarwanda, ni uko hari ababyeyi batakimenya ishingano zabo, ku buryo batakibonera umwanya abo babyeyi bitwaje ko barimo gushaka ubuzima.

Soeur Immaculée Uwamariya yavuze ko umuryango nyarwanda ufite ibibazo birimo isenyuka ry'ingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .