Mu Rwanda, igiciro cya lisansi cyazamutseho 127 Frw kuri litiro mu gihe mazutu yazamutseho 52 Frw. Ibyo bivuze ko lisansi igiye kugura 1.764 Frw mu gihe mazutu yo ari 1.684 Frw.
Ibiciro ku isoko mpuzamahanga bikomeje kuzamuka
Urebye nko ku itariki ya 05 Mutarama 2024, akagunguru ka lisansi kaguraga 73,8$, bigeze mu kwezi gukurikiyeho karagabanuka nk’aho ku wa 05 Gashyantare kaguraga 72,7$. Muri Werurwe, kageze kuri 78,15$ mu gihe uyu munsi kageze kuri 86,7$.
Mu bihugu bimwe na bimwe, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kari kugura 89,35$ ndetse uko ibintu bihagaze, ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka mu minsi ya vuba.
Ba Minisitiri bo mu bihugu bya mbere bicukura ibikomoka kuri peteroli, OPEC+ Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru barahuye, bashaka kureba ingamba zikwiriye gufatwa kugira ngo igiciro kibe cyagabanuka.
Mu byo bagenzuye, ni uko ibiciro bya lisansi byazamutse ku kigero cyo hejuru mu mezi atanu ashize. Nta mwanzuro ufatika bigeze bageraho, ahubwo ingamba zari zisanzwe bazigumishijeho kandi mu bigaragara ibiciro bizakomeza kuzamuka.
Mu myanzuro bari baherutse gufata, ni uko ingano y’ibikomoka peteroli icukurwa, igomba kugabanywa nibura ho utugunguru miliyoni 2,2 ku munsi kugeza muri Kamena uyu mwaka. Ibyo bisanga indi myanzuro yari yaremejwe mu 2022, yo kugabanya nibura utugunguru miliyoni 3,66 ku munsi twacukurwaga.
Izi ngamba kuva zatangira gufatwa, OPEC yasobanuraga ko zigamije kurinda ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli. Ku rundi ruhande, iki kibazo gikomeza kuba ingorabahizi bitewe na none n’umwuka mubi usanzwe hagati ya bimwe mu bihugu bya OPEC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yasubije ibintu irudubi
Guhera muri Mutarama, Ukraine yagabye ibitero byinshi ku nganda z’u Burusiya zitunganya ibikomoka kuri peteroli. Zimwe muri zo, ni inini u Burusiya bwari bufite zatewe hakoreshejwe drones. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza bigaragaza ko nibura 14% by’inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli ubu zitari gukora kubera kwangizwa n’ibyo bitero.
Igitero giheruka ni icyo ku wa 2 Mata cyagabwe ku ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli ruri mu gace ka Tatarstan gaherereye mu bilometero 1300 uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Ibi byatumye guhera ku wa 1 Werurwe, u Burusiya bufata ingamba zo guhagarika kongera kohereza ku isoko ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo ihari ikoreshwe ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Ibi bisasu ku nganda z’u Burusiya byanagize kandi izindi ngaruka zirimo ko ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse imbere mu gihugu.
Ku rundi ruhande, ibitero by’Aba-Houthi mu Nyanja itukura nabyo byakomye mu nkokora ingendo z’ubwato bugemura ibicuruzwa mu gace u Rwanda ruherereyeyemo.
Uko ibiciro byo mu Rwanda bihagaze ugereranyije n’ibyo mu Karere
Mu bihugu bitanu byo muri EAC, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyije gifite ibiciro biri hasi ugereranyije n’ibyo mu Karere. Ikigereranyo cyerekana ko nibura ubaze igiciro cya litiro ya lisansi, muri Tanzania igura amadolari 1,26$ mu gihe mazutu yo iri kuri 1,24$.
Ni mu gihe muri Uganda, litiro ya lisansi iri kuri 1,43$ naho mazutu ni 1,29$. Mu Burundi, Lisansi iri kuri 1,52$ mu gihe mazutu ari 1,48$. Muri Kenya, litiro ya lisansi ni 1,53$ naho mazutu ni 1,49$.
Ugereranyije no mu Rwanda, kugera ku itariki 1 Mata, igiciro cya lisansi cyabarirwaga ku 1,27$ bingana n’icya mazutu.
Ku mwaka, u Rwanda rukoresha mazutu irenga litiro 2.835.641.930 mu gihe lisansi yo ari litiro 181.629.475. Impamvu mazutu ariyo nyinshi ikoreshwa cyane, ni uko yifashishwa mu modoka rusange no mu mashini zikora imirimo inyuranye nk’iyo mu nganda, mu bwubatsi, ubuhinzi n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!