Abafite imodoka bazandikisha kuri uru rubuga bigaherekezwa n’igiciro cyazo n’andi makuru y’ibanze, abashaka kuzikodesha bo bakajyaho buzuza ibikenewe no guhitamo imodoka bifuza. Ibi byose bikorwa umuntu yabanje gufunguzaho konti.
Gukoresha uru rubuga ni ubuntu, kandi aho waba uri hose mu gihugu ushobora gushakiraho imodoka. Rubonekaho iz’ibigo 12 bikomeye mu Rwanda bisanzwe bizobereye muri serivisi zo gukodesha imodoka.
Rwatangijwe ku mugaragaro ku wa 1 Mutarama 2025. Mu minsi 22 ya mbere, hari hamaze gushyirwaho imodoka zirenga 60 zo mu byiciro bitandukanye.
Abantu ibihumbi 21 ni bo bari bamaze gusura urubuga, mu gihe 327 muri bo bari bamaze gufunguzaho konti.
Mbabazi Jean Paul washinze Ikigo Umunota Plus gifite mu nshingano urubuga rwa Umunota.rw, yavuze ko mu bisubizo bazanye harimo kubona imodoka igihe uyishakiye, ukayikoresha umwanya wifuza kandi byose mu buryo bworoshye.
Ati “Ubu biragoye ko gushaka imodoka wayibona mu buryo bworoshye. Ikindi ni uko uburyo bukoreshwa mu kuzibona bugoye kuko ubu ushaka imodoka nk’amasaha atanu bigoye kuyibona kuko abenshi bahera ku munsi,”
“Ikindi ni uko byari ugushaka igisubizo ku kibazo cy’ubushomeri, nk’ubu dufite aba-agent 40 mu gihugu hose. Urumva byari uburyo bwo guteza imbere abantu benshi, kuko ubu ni urubuga rushobora kuzaha akazi abantu barenga 100 mu ngeri zitandukanye.”

Kuri uru rubuga, hari uburyo bwo gukodesha imodoka kuva ku isaha imwe kuzamura. Haba hari amahitamo y’uko bayigusangisha aho uri cyangwa ukajya kuyifatira.
Haba hari n’amahitamo yo kuyihabwa irimo lisansi cyangwa ukayigurira. Igiciro cyayo ukibona ku rubuga, hakaba uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga na ryo ryo kuri uru rubuga cyangwa ugakoresha uburyo busanzwe.
Magingo aya abashaka serivisi bazibona banyuze ku rubuga rusanzwe (website), ariko muri Gashyantare 2025, hazamurikwa porogaramu za telefoni zaba iza IOS na Android.
Ubu urubuga ruboneka mu rurimi ry’Icyongereza, ariko hari gahunda yo kurushyira mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Igifaransa.
Ku muntu ukeneye gukodesha imodoka, asabwa kwinjira ku rubuga, akabazwa aho ari [kugira ngo aze guhabwa imodoka zimwegereye], akabazwa amatariki y’igihe ayikenereye n’igihe cyo kuyigarura.
Nyuma yo kwemeza, ahita abona imodoka hashingiwe ku makuru yatanze. Iyi porogaramu ikoresha ikoranabuhanga rya ‘machine learning’.
Ku muntu ukeneye ko imodoka ye ikodeshwa, na we iyo afunguye urubuga, akanda ahabugenewe ‘list your car’, nyuma akabazwa amakuru y’imodoka n’ibiciro byayo.
Mbabazi Jean Paul, yavuze ko n’ubwo Isi iri mu bihe amakuru bwite ya muntu aba afite ibyago byinshi byo kwibasirwa ku ikoranabuhanga, nta wuzajya akoresha uru rubuga ukwiye kugira impungenge.
Ati “Urubuga rwacu rurarinzwe ku buryo utabifitiye uburenganzira atagera ku makuru y’abandi.”
Yavuze ko mu minsi iri imbere bashobora kuzashyiraho n’uburyo bwo gukoresha abashoferi ariko badafite imodoka cyane cyane urubyiruko, ku buryo uzajya ushaka imodoka n’umushoferi na we azajya ahabwa serivisi akeneye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!