Sobanukirwa byimbitse akarengane Adham Hassoun wazanwe mu Rwanda yakorwe na Leta y’Amerika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’amategeko bemeza ko Adham Hassoun uherutse koherezwa mu Rwanda yamaze igihe afunzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika azira amaherere.

Abahanga mu by’amategeko bemeza ko Adham Hassoun uherutse koherezwa mu Rwanda yamaze igihe afunzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika azira amaherere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye umuntu udafite ubwenegihugu witwa Adham Amin Hassoun, waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe.

Adham Hassoun wazanwe mu Rwanda ni Umunya-Palestine w’imyaka 58 wavukiye muri Liban, mu 1989 aza kujya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakoraga nk’inzobere muri mudasobwa mu gace ka Broward muri Leta ya Florida.

Mu 2002 Adham Hassoun yaje gufungwa nyuma yo gusanga Visa yinjiriyeho ajya muri iki gihugu yararangiye. Mu gihe yari afunzwe yahise atangira gukurikiranwaho ibindi byaha bijyanye n’iterabwoba.

Mu byaha yakurikiranyweho harimo icyo gutera inkunga umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza w’Abayisilamu witwa Benevolence International Foundation, washinjwe uruhare mu bikorwa by’iterabwoba muri Chechnya, Kosovo na Bosnie ndetse ukaba wari ufitanye imikoranire ya hafi na Al-Qaeda.

Nubwo atemeraga ibyo ashinjwa akavuga ko azira kuba yaranze kuba maneko, mu 2007 Hassoun yaje guhamwa n’ibyaha byo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, nubwo atigeze ashinjwa ko we ku giti cye hari igikorwa na kimwe yagizemo uruhare.

Nyuma y’imyaka 15 afunzwe ashinjwa gufasha imitwe y’iterabwoba yagiye igira uruhare mu kwica abantu hirya no hino ku Isi, mu 2017 Hassoun yarangije igihano cye, ategereza gufungurwa araheba.

Irekurwa rye ryajemo amananiza

Ubwo yari arangije iki gihano, aho kugira ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika imurekure, ahubwo zishingiye ku ngingo ya 412 iri mu itegeko rijyana no gukumira ibikorwa by’iterabwoba rizwi nka USA PATRIOT Act (Uniting and Strengthening America by Providing Appropriate Tools Required to Intercept and Obstruct Terrorism), igena ko Amerika ikomeza gufunga imfugwa ikurikiranweho ibyaha by’iterabwoba itagira ubwenegihugu, mu gihe bigaragara ko igeze hanze ishobora guteza umutekano muke ku gihugu.

Leta y’iki gihugu yafashe umwanzuro wo kumwimurira muri kasho z’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ziri i Batavia muri Leta ya New York, kuko atari umwene igihugu icyo ari cyo cyose.

Leta ya Amerika yavuze ko impamvu yakoze ibi ari uko yamubonaga nk’umuntu ushobora gushyira umutekano w’iki gihugu mu kaga.

Uku kugumya gufungwa byakuruye impaka hagati y’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Ubugenzacyaha, FBI, na Polisi byavugaga ko mu gihe yaba afunguwe hari ibyago byinshi by’uko yajya mu bikorwa by’iterabwoba, batumvikana n’Umucamanza wavugaga ko ibivugwa n’izi nzego nta gaciro bifite, kuko zishingira ku buhamya bw’ibinyoma by’abantu bafunganywe na Hassoun.

Bumwe muri ubu buhamya abanyamategeko ba Leta n’inzego z’umutekano bashingiragaho bavuga ko adakwiye kurekurwa harimwo ubw’imfungwa yavugaga ko Hassoun yavuze ko mu gihe yaba arekuwe, afite gahunda yo kugaba igitero ku ruganda rwa Gas ruri Florida, ibintu umunyamategeko wa wa Hassoun yagaragaje ko ari ibinyoma.

Undi mutangabuhamya we yavuze ko yumvise Hassoun na mugenzi we baganira mu rurimi rw’Icyarabu kuri gahunda yo gukora ibiturika, nyamara nyuma biza kugaragara ko uyu mutangabuhamya atari azi neza Icyarabu ku buryo yabasha gutahura ibyari muri icyo kiganiro.

Mu bundi buhamya bwatanzwe bwavugaga ko hari infungwa yavuze ko Hassoun yayiganirije ayibwira ko ‘ari byiza kwica umuntu mudahuje imyemerere’, akongeraho ko yumva ko kwica inzirakarengane ntacyo bimubwiye’, nyamara nyuma indi mfungwa yari kumwe n’abo bombi baganira iza kugaragaragaza ko Hassoun atigeze avuga aya magambo.

Nyuma yo kugaragariza umucamanza ko ubu buhamya bwose ari ibinyoma, Abanyamategeko be basabye Guverinoma ko igomba kuba yamurekuye bitarenze tariki ya 2 Nyakanga, akajya kubana na mushiki we muri leta ya Florida mu gihe cy’amezi atandatu, aho yagombaga kuba agenzurwa hifashishijwe umukufi wambikwa abakukiranywe n’ubutabera.

Aho kumurekura, Guverinoma ya Trump yari irimo ishaka igihugu gishobora kumwakira, maze kuwa kabiri Amerika imwuriza indege imwerekeza mu Rwanda bigizwemo uruhare n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika. Ni nazo zamenyesheje urukiko ku wa Gatatu ko uyu mugabo yabonye igihugu kimwakira.

U Rwanda rwemeye kumwakira nk’igikorwa cy’ubutabazi, bishingiye ko nawe ubwe yari yemeye kuba yarujyamo ndetse n’ibindi bihugu birebwa n’ikibazo bimaze kubyemera ko ashobora koherezwa mu Rwanda akaba ariho atura.

Abanyamategeko banenga ibyakozwe na Amerika

Umunyamategeko wa Hassoun, Jonathan Hafetz avuga ko ari we muntu wa mbere ufunzwe binyuranyije n’amategeko binyuze mu Itegeko rya Patriot.

Ati “Hassoun yabaye umuntu wa mbere ufunzwe binyuranyije n’amategeko, gutsinda uru rubanza byerekana ko akwiye no kuba uwanyuma, gutsinda k’umukiliya wacu byerekana ko guverinoma idafite imbaraga ntavuguruzwa zo gufunga umuntu bitanyuze mu nzira z’amategeko.”

Iyi myumvire Hafetz ayisangiye na mugenzi we bari bafatanyije kunganira Hassoun, Nicole Hallett wavuze ko “uru rubanza rwerekana ko Leta idakwiye kugira uburenganzira bwo gufunga umuntu kugeza igihe kitazwi bitagizwemo uruhare n’urukiko.”

Umuhanga mu by’amategeko wo mu ishuri rya Pritzker, Jonathan Manes, na we yunga mu ry’aba akavuga ko Hassoun yafunzwe azira ubusa.

Ati “Hassoun arashyize abona ubwigenge nyuma y’imyaka arangije igihano cye, gusa buri munsi ugize iyo yafunzwe hakurikijwe itegeko rya PATRIOT byari akarengane, Hassoun yafunzwe amezi 17 hagendewe ku binyoma by’imfungwa.

Yakomeje ati “kumva ko guverinoma yafunga Hassoun kugeza igihe kitazwi bitagizwemo uruhare n’urukiko urwo ari rwo rwose, ni igitugu kandi bihonyora itegeko nshinga.”

Nyuma yo kugera mu Rwanda Umunyamategeko wa Hassoun, Jonathan Hafetz yabwiye The NewYork Times ko “ashimishijwe no kubona ubwigenge nyuma y’amezi 17 afunzwe binyuranyijwe n’amategeko ko ndetse arajwe inshinga no kongera kubaho ubuzima busanzwe”

Adham A. Hassoun yarangije igihano cye mu 2017 ariko akomeza gufungwa mu buryo abanyamategeko bavuga ko butemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .