00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Smark Africa yegereje abakozi serivisi za siporo ibasanze ku kazi (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 04:47
Yasuwe :

Ikigo Smark Africa gitanga serivisi za siporo, cyatangiye kuzegereza abakozi b’ibigo bya Leta n’abikorera, kibasanze aho bakorera. Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022 cyahereye ku bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku Kimihurura.

Ubusanzwe buri wa Gatanu nyuma ya saa sita, ibigo bitandukanye biha abakozi umwanya wo gukora siporo kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza, no kubafasha gusoza icyumweru bameze neza.

Muri icyo gihe usanga abakozi bashyashyana bajya aho bakorera siporo nko muri gym, bikabafata umwanya bajyayo, rimwe na rimwe bagasubira ku kazi mbere yo gutaha.

Ikigo Smark Africa cyatangiye gahunda yo kwegereza abakozi serivisi za siporo, kibasanze aho bakorera.

Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri RRA, Batayika Emery, yavuze ko ari igikorwa cyari gikenewe ku bakozi bayo, kuko bagira imbogamizi mu gukora siporo.

Ati "Turabyishimiye cyane kuko akenshi abakozi bagorwa no kuva mu kazi, bagera mu ngo zabo bakagira byinshi bibazitira kuba bakora siporo. Aya rero ni amahirwe meza twabonye muri iki kigo cyacu, bituma nta rwitwazo abakozi bazongera kugira rwo kudakora siporo kandi yabisangiye mu kazi."

Uwamahoro Rose ukora muri RRA, we yavuze ko biteguye kwitabira iki gikorwa kuko kigabanya n’igitutu bagiraga igihe bitegura kujya muri siporo kandi bakeneye kubanza gusoza akazi.

Ati "Twagize amahirwe kuko hari benshi batakoraga siporo, ahanini bibagora kuzifatanya n’akazi. Ubwo zatwegerejwe hafi rero ni umwanya wo kugira ngo tujye dukora dutuje, tunafashe imibiri yacu kuruhuka twitabira siporo."

Smark Africa ifite intego yo kugeza iyi serivisi ku bigo bitandukanye by’abikorera n’ibya leta.

Ni gahunda yitezweho gutuma abantu bitabira gukora siporo kandi bagatanga umusaruro mu kazi, nk’uko umuyobozi wa yo, Donnah Rubagumya yabitangaje.

Ati "Tuzi ko abakozi birirwa bicaye ndetse bakanava mu kazi biruka ngo bajye muri siporo, izo mbogamizi rero ni zo twaje gukuraho. Ikindi kandi kwikorana siporo biragora, imwe mu mpamvu rero twashingiyeho harimo no gukorera hamwe siporo kw’abakozi b’ikigo kimwe."

"Ibi byose bizongera umubano mwiza hagati y’abakozi, binagire uruhare mu gutanga umusaruro. Gahunda ihari ni ukubyagura bikarenga iki kigo, bikagera no ku bindi bigo byifuza korohereza abakozi bayo gukora siporo ibasanze aho bakorera."

Siporo yegerejwe abakozi yahereye mu bakozi ba RRA, izajya ikorwa buri wa Gatanu mu masaha yagenewe siporo, guhera saa cyenda.

Abakozi banejejwe no kuba begerejwe siporo
Abakozi bagenerwa umutoza ubafasha kunanura ingingo
Abakozi ba RRA mu nzego zose bitabiriye siporo
Buri wa Gatanu abakozi bazajya basangishwa siporo ku kazi n'ikigo Smark Africa
Rose Uwamahoro avuga ko siporo ari ingenzi mu kazi
Smark Africa yatangije gahunda yo kwegereza abakozi uburyo bwo gukorera siporo ku kazi
Umuyobozi wa Smark Africa, Donnah Rubagumya, yifatanyije n'abakozi ba RRA muri siporo
Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri RRA, Batayika Emery, yavuze ko ari byiza kuba abakozi boroherejwe gukora siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .