Umuhango wo kwizihiza ibyo birori wabereye ku cyicaro cy’uru ruganda kiri mu Nzove ku wa 25 Gashyantare 2025, witabirirwa n’abayobozi b’urwo ruganda, abakozi ndetse n’abaturutse mu zindi nzego zitandukanye.
Uwo muhango waranzwe n’ubutumwa bwo kwishimira ibyo urwo ruganda rumaze kugeraho, gushimira abakozi n’abandi babigizemo uruhare ndetse no gusabana na bo.
Uwashinze SBL, Thibault Relecom, yavuze ko yishimira urugendo rw’urwo ruganda mu myaka 15 ishize rucururiza ku isoko ry’u Rwanda.
Ati “Ndibuka ngera mu Rwanda bwa mbere mu Ukwakira 2009 ariko urugendo rwo gukora [k’uruganda] rwatangiye mu 2010. Twari dufite Icyerekezo cyiza kandi cyagutse cyo kubaka ikintu kizamara imyaka myinshi ku isoko. Ntabwo twatekerezaga ko uruganda rwacu ruzakura rukaba ikirango cy’ibinyobwa byenze neza, ariko kuva icyo gihe twagize inzozi zagutse none uyu munsi zabaye impamo.”
Relecom yakomeje agaragaza ko urwo rugendo rwabaye rwiza, SBL ibasha kuba uruganda rwa kabiri rwenga ibinyobwa mu Rwanda by’umwihariko kwenga inzoga ikoze mu ngano ku kigero cya 100%, itanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu ndetse itanga akazi ku bakozi 570 ifite uyu munsi.
Yongeyeho ko mu myaka iri imbere uru ruganda rwifuza kujya rutunganya hegitoritiro miliyoni z’ibinyobwa ruvuye ku buhumbi 700 rutunganya uyu munsi ndetse no kongera ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu mishinga y’iterambere.
Umuyobozi Mukuru wa SBL, Eric Gilson yavuze ko urwo ruganda rwishimira kuba rufatamya n’u Rwanda mu rugendo rwo kurengera ibidukikije.
Ati “Iruhande rw’iterambere ry’ubucuruzi, SBL yinjiye no mu iterambere rirambye n’inshingano ku muryango mugari. Dutewe ishema n’ingufu twashyize mu kubungabunga ibidukikije mu kurengera ubuzima bw’abantu. Turi gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rwo guca pulasitiki zikoreshwa rimwe dutunganya amazi ajya mu macupa y’ibirahure. Iyo ni imwe muri gahunda yacu yagutse yo gufasha u Rwanda kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.”
Gilson yongeyeho kandi ko urwo ruganda rwishimira kuba rugira uruhare mu guteza imbere siporo mu Rwanda ndetse ko rutanga akazi rwitaye ku ihame ry’ubringanire n’ubwuzuzanye.
Uruganda rwa SKOL kugeza ubu rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye birimo Skol Malt, Skol Gatanu, Skol Lager, Virunga Panache na Maltona iherutse gushyirwa ku isoko.
























Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!