Ni igikorwa SKOL yanyujije muri gahunda izwi nka ‘FXB Musambira Village Program’ igenewe gufasha abaturage bo muri aka gace kuva mu bukene no kwita ku buzima.
Iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya gatatu, SKOL Brewery yatanze amabati yo kubaka ubwiherero busukuye n’indobo zitunganyirizwamo amazi meza yo kunywa.
Nyiri uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Thibault Relecom, yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’abanyarwanda.
Ati “Tugomba kumenya neza ko iyi miryango yabonye ubufasha bwose ikeneye. Ntabwo ibi bikomeza gusa umubano wacu na FXB ahubwo binagaragaza umuhate mu kugira uruhare mu buzima bw’abaturage. Bigaragaza ko ejo ari heza mu gihe dukomeje gushyira hamwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yashimye SKOL Brewery na FXB Rwanda ku ruhare bagira mu guhindura ubuzima bw’abatuye i Musambira.
Ati “Turashimira uruganda rwa SKOL Brewery ku bikorwa badufashamo kandi twizeye ko bizakomeza. Abahawe ibikoresho by’isuku n’ubwubatsi turabasaba kuzabikoresha neza bakabyitaho kugira ngo bizabagirire umumaro.”
Yashimye by’umwihariko FXB Rwanda itagarukira mu kubitanga gusa ahubwo inakurikira ikamenya uko bikoreshwa no kubibungabunga.
Umuyobozi wa FXB Rwanda, Kayitana Emmanuel yashimye iyi gahunda ahamya ko izakomeza kubaho ndetse anashima abaturage bakoresha neza ubufasha bahabwa bityo bikabihindurira ubuzima.
Abahawe ibi bikoresho bagaragaje ko bizabagirira umumaro mu buzima bwabo kuko hari bagenzi babo babonye ko ubuzima bwahindutse.








Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!