Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo ku wa 8 Mata 2025.
Abakozi n’abayobora SBL batambagijwe ibice bigize uru rwibutso banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko ay’abashyinguwe ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Umukozi ushinzwe gusobanura amateka kuri urwo Rwibutso, Gasigwa Gilbert yavuze rushyinguyemo inzirakarengane z’Abatutsi barenga 105.600 harimo abagera ku bihumbi bitatu bahaguye n’abandi bakuwe mu bindi bice bya Kicukiro no hafi yaho.
Yavuze ko harokokeye Abatutsi bagera ku 100 gusa barokowe n’Inkotanyi nyuma y’uko abandi bari kumwe bari bamaze kwicwa umunsi wose abicanyi bagataha bazi ko bagaruka bukeye kureba ko nta wasigaye agihumeka ngo bamuhuhure.
Ku wa 11 Mata 1994, ingabo zari mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatusti barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro (RP Kicukiro College y’ubu) burira indege basubira iwabo babasigira Interahamwe n’ingabo za Leta zirabica.
Abatutsi bari basigaye abo bicanyi barabashoreye ngo bajye kubicira ahazwi nka Sonatubes ariko bahabagejeje uwari Meya w’Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse atanga amabwiriza yo kujya kubicira i Nyanza ya Kicukiro kugira ngo abanyamahanga bari bari guhunga basubira iwabo badasanga bari kwicirwa Sonatubes kuko hari inzira ijya ku Kibuga cy’Indege.
Muri urwo rugendo ruva Sonatubes bamwe mu Batutsi bagiye bicwa umugenda bakiri mu nzira kugeza bageze i Nyanza ya Kicukiro bamishwamo amasasu ugerageje gutoroka interahamwe zikamwicisha intwaro gakondo.
Ku wa 12 Mata ni bwo Inkotanyi zahanyuze zigiye ku i Rebero zumva imiborogo y’abari bagihumeka zihita zibatabara zirokora abagera ku 100 mbere y’uko abicanyi bagaruka kubahuhura na bo kuko bari bararanye uwo mugambi mubisha.
Gasigwa yakomeje ati “Uru rwibutso rufite umwihariko wo kuba ikimenyetso cyerekana ubugwari bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye kuko zari zifite inshingano zo kurinda abasivile ariko ntizibarinde abagera ku 3000 bakicwa kandi bari bari mu biganza byazo.”
Abakora muri SBL kandi bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso, banashyira indabo ku mva baruhukiyemo mu rwego rwo gusubiza agaciro ubuzima bambuwe bicwa urw’agashinyaguro.
Uwashinze SBL, Thibault Relecom yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ashengura imitima kuyumva ariko ko adakwiye kwibagirana kuko gukomeza kuyibuka ari isomo rikomeye ry’ahazaza.
Yavuze kandi ko urumuri rw’icyizere beretswe rushimangira koko icyizere Igihugu gifite mu ntambwe ifatika cyatangiye gutera yo kugera kure.
Ati “Biragaragara ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rumaze gutera intambwe mu iterambere kandi aho ruzaba rugeze mu gihe kizaza hamwe n’urumuri rw’icyizere ni ho na twe dushaka kuba turi.”












Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!