SKOL Brewery Ltd yabitangaje ubwo yashyikirizaga ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanyinya amafaranga yo kwishyurira Mituweli abaturage 777 bo mu Kagari ka Nzove. Ni abo mu Karere ka Nyarugenge.
Uru ruganda rugaragaza ko ari ibikorwa biri mu murongo w’intego yarwo yo kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturiye aho rukorera.
Umuyobozi muri SKOL Brewery Ltd ushinzwe ibijyanye n’imibereho myiza, Benurugo Emilienne, yavuze ko barajwe ishinga n’icyatuma ubuzima bw’abaturage bugenda neza kuko abaturage baguwe neza ari izingiro ry’iterambere rirambye.
Ati “Abaturage bafite ubuzima bwiza ni umusingi w’iterambere rirambye. Binyuze muri gahunda yo kwita ku mibereho myiza y’abaturage twiyemeje guteza imbere abaturage mu buryo burambye hagamijwe impinduka nziza, bigakorwa mu gihugu cyose.”
Uretse kwishyurira Mituweli abarenga 4000 mu myaka itanu ishize, SKOL Brewery Ltd yagize uruhare mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere abaturage mu buryo burambye.
Nk’ubu 60% by’abakozi b’uru ruganda ni Abanyarwanda. Bijyana n’uko rwahaye Ishuri Ribanza rya Nzove ibikoresho bijyanye no guteza imbere uburezi.
Harimo no kwishyurira abana bo mu miryango y’abakozi b’uru ruganda amafaranga y’ishuri. Bishyurirwa ku bufatanye n’umwe mu batangije uru ruganda witwa Maïté Relecom.
Mu bindi SKOL Brewery Ltd yakoze harimo gutanga inkunga mu by’amafaranga imiryango yibasiwe n’ibiza, gushyira mu bikorwa gahunda izwi nka FXB Village, yunganira abo mu miryango ikennye. Uru ruganda rugira uruhare kandi mu mishinga ijyanye no guteza imbere ibijyanye na siporo.
SKOL Brewery Ltd igaragaza ko nta kabuza izakomeza kugira uruhare muri ibi bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Muri Gashyantare 2025 bi bwo Skol Brewery Ltd yizihije imyaka 15 imaze ikorera mu Rwanda, aho ubu itanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu ndetse igatanga akazi ku bakozi 570 ifite uyu munsi.
Ifite intego ko mu myaka mike iri imbere kuzajya itunganya hegitolitiro miliyoni z’ibinyobwa ruvuye ku buhumbi 700 rutunganya uyu munsi ndetse no kongera ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu mishinga y’iterambere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!