Sir David uri mu bajyanama ba Perezida Kagame yavuze ku mushinga w’u Rwanda w’uruganda rwa nucléaire

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Umwongereza Sir David King uri mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame yakomoje ku mushinga w’u Rwanda wo gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire kiganisha no ku kubaka uruganda zizatunganyirizwamo mu gihugu.

Mu Ukuboza 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gutangiza mu Rwanda ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Uyu mushinga ariko ntiwavuzweho rumwe ndetse ku wa 18 Gashyantare 2019, bamwe mu badepite bavuze ko u Rwanda rudakwiye kwihutira gushyiraho uru ruganda i kubera ibibazo ngufu za nucléaire zateje hirya no hino ku Isi.

Ni impungenge beretse Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, ubwo yabagezagaho umushinga w’itegeko ryemera ko igihugu cyinjira mu bihuriye ku masezerano y’i Vienna yerekeye uburyozwe bw’ibyangijwe n’ingufu za nucléaire yemejwe ku wa 21 Gicurasi 1963.

Sir King usanzwe ari Umuhanga mu byo kurengera Ibidukikije, kuri uyu wa Kane yabwiye itangazamakuru icyo atekereza kuri uyu mushinga.

Yagize ati ‘‘Buri wese aziko imbaraga za nucléaire zifite ubukana bwinshi ariko buri wese azi ko no kugenda mu ndege bishobora guteza impanuka. Icy’ingenzi ni ugushakira indege yawe umutekano wizeye no gusigasira izo ngufu za nucléaire.’’

Abajijwe niba abona u Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’impanuka y’ingufu za nucléaire, yagize ati "Sinatanga inama ko u Rwanda rwubaka uruganda rukoresha gigawatt 1,6; ubu ndatanga inama yo gukoresha megawatt 50. Ikibazo gikomeye cyabaho ni ubushyuhe budakanganye cyane."

Ibi Sir King yabitangaje nyuma y’ikiganiro cyagarutse ku bijyanye no kubungabunga amazi, yahaye abanyeshuri n’abarimu mu bijyanye na Engineering muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga, byabereye ahazwi nka Camp Kigali.

Yakuyeho impungenge ko ishyirwaho ry’uruganda rwa nucléaire ryakonona ibidukikije birimo n’amazi.

Ati "Ntekereza ko amazi adashobora na gato kwangizwa n’ibituruka ku ruganda rwa nucléaire aho ariho hose ku Isi. Nta mpamvu byabaho.’’

Biteganyijwe ko Abanyarwanda ba mbere bazimenyereza ibijyanye n’ingufu za nucléaire mu Kigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe Ingufu, ROSATOM, bazatangira muri Nzeri 2019.

Umwongereza Sir David w’imyaka 79 yabaye Umujyanama mukuru wa Guverinoma y’u Bwongereza ku bijyanye na siyansi hagati ya 2000 na 2007. Yahagarariye Ububanyi n’Amahanga bw’iki gihugu by’umwihariko ku mihindagurikire y’ibihe mu 2013-2017.

Sir King David uri mu bajyanama ba Perezida Kagame yavuze ku mushinga w’u Rwanda wo kubaka uruganda rwa nucléaire
Umwongereza Sir David yatumiwe n’Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, ngo asangize abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ubunararibonye bwe
Uyu musaza w'imyaka 79 ni inzobere mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije
Sir King David yaganirije abanyeshuri n'abarimu bo muri Kaminuza y'u Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza