00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Si uguhombya abavumvu gusa: Umuti uterwa ku bihingwa ukica inzuki ushobora kudindiza n’ubuhinzi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 April 2022 saa 07:20
Yasuwe :

Hashize igihe hirya no hino mu Rwanda abavumvu bataka ko umuti uterwa ku bihingwa hagamijwe kwica ibyonnyi byangiza imyaka, ubateza igihombo kuko wica inzuki.

Ni ikibazo abo bavumvu bavuga ko bagejeje ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye bakizezwa ko kiri gushakirwa igisubizo ariko barategereza baraheba.

Koperative y’Abavumvu bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ni imwe mu zahombye kuko ingano y’ubuki ihakura yagabanutse nyuma yaho muri ako gace abahinzi batangiye gutera umuti wa ‘Rocket’ mu kurwanya Nkongwa mu bigori ariko ukica inzuki.

Umwe mu banyamuryango b’iyo koperative, Rukubayihunga Paul, yavuze ko mu mizinga irenga 200 bari bafite, kuri ubu basigaranye itageze kuri 20 kuko inzuki zapfuye.

Mu 2016 muri iyo mizinga irenga 200 bakuragamo toni zirenga eshanu z’ubuki ariko kuri ubu nta na n’imwe babona.

Yagize ati “Guhera mu 2016 kugera mu 2018 twagemuye mu Ihuriro ry’Abavumvu bakorera mu nkengero za Nyungwe toni zisaga eshanu. Ariko aho nkongwa yabereye nk’icyorezo mu bigori, hanyuma bikaba ngombwa ko hifashishwa umuti wa ‘Rocket’, inzuki zagiye zipfa ku buryo ubu dusigaranye imizinga 17 yonyine. N’umusaruro wagiye ugabanuka, ku buryo kuva mu 2019 kugeza ubu tutabasha kugurisha mu ihuriro nibura toni imwe.”

Nyuma yo kumenya ko ari uwo muti wica inzuki zagiye guhova, babimenyesheje inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Ati “Tumaze igihe tubitaka ariko nyine abantu bakavuga ngo urabona Leta ishyize imbere igihingwa cy’ibigori. Kubibaza baba babona umeze nk’urwanya gahunda za Leta kandi si byo. Twebwe twifuzaga ko hashakwa indi miti, na yo ikajya iterwa nyuma ya saa Sita inzuki zitakiyihovye ngo bibe byaziviramo gupfa, kuko uruyuki rutara kugeza saa Saba.”

Iki kibazo cy’imiti yica inzuki cyongeye kubazwa ubwo mu Karere ka Huye habaga inama yahuje Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda hamwe n’abikorera n’izindi nzego.

Hagaragajwe ko mu gihe hagishakishwa imiti yica ibyonnyi ariko itica inzuki, harebwa uburyo abatera imiti ku bihingwa bajya babikora mu masaha y’umugoroba kuko inzuki ziba zitagihova.

Ni igitekerezo cyakiriwe neza n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyizeza abahinzi ko ubwo buryo bugiye gukoreshwa.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles, yavuze ko bagiye kuganira n’izindi nzego kugira ngo bafate umwanzuro wo kujya batera imiti ku bihingwa mu masaha y’umugoroba.

Ati “Kiriya gitekerezo ni cyiza, twacyakiriye nka RAB, turaza gukorana n’inzego turebe niba gutera imiti twajya tubikora nyuma ya saa Kumi. Ubwo rero ni ukuganira n’inzego zitandukanye, za koperative, abahinzi, abo bavumvu kugira ngo turebe ko n’ibyo twabikoresha.”

Dr Bucagu yavuze ko hari n’izindi ngamba bafashe aho bari gushaka imiti ishobora kuba itakwica inzuki cyangwa bagakoresha uburyo bwo kurwanya ibyonnyi bakoresheje udukoko turya utundi ariko tutangiza ibidukikije.

By’umwihariko yavuze ko icyonnyi kibangamye ari Nkongwa kandi n’umuti wo kuyica ari wo wamaze inzuki.

  Inzuki nizishira bizadindiza ubuhinzi

Umushakashatsi ku rusobe rw’Ibinyabuzima n’Iterambere ry’Abaturage, Imanishimwe Ange, avuga ko hatagize igikorwa inzuki zazagera aho zigashiraho, bityo ibigori n’ibindi bihingwa ntibizongere kwera kuko ubusanzwe inzuki zigira akamaro mu kubangurira ibimera n’ibihingwa.

Ati “Inshuro nyinshi abagoronome n’ababungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ntabwo byoroha ko tuvuga imvugo imwe. Agoronome aba avuga ngo umuturage yeze ako kanya, ariko akibagirwa ko umuturage azeza kuko habayeho ko inyoni cyangwa uruyuki cyangwa icyo kinyugunyugu cyabanguriye ya myaka.”

“Niba umuti wagiyeho rwa ruyuki rugapfa, kera kabaye nta gihindutse bizarangira imyaka ijye ibyibuha ariko ntiyere kuko nta kiyibangurira izaba igifite.”

Akomeza avuga ko imiti iterwa ku bimera hagamijwe kwica ibyonnyi, itica inzuki gusa ahubwo n’utundi dusimba dutoya kandi dufite akamaro.

Ku bwe asanga hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse butuma haboneka indi miti itica udusimba ahubwo itwirukana.

Avuga ko ishobora gukorwa hifashishijwe urusenda, ubutunguru cyangwa amavuta ava mu nturusu cyangwa se ibindi byava mu bushakashatsi.

Abavumvu bakomeje gutaka igihombo batezwa n'umuti wica inzuki uterwa ku bihingwa
Umuti wa Rocket ukoreshwa mu kurwanya Nkongwa ni wo ukomeje kwica inzuki ku bwinshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .