00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shyogwe: Batewe impungenge n’imva zangiritse zikabura uzisana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Mutarama 2023 saa 06:40
Yasuwe :

Abaturiye irimbi rya Munyinya riherereye mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga baravuga ko batewe impungenge n’imva zimaze imyaka ine zishyinguwemo ariko ubu zikaba zaraguye hakabura uzisana.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga bahangayikishijwe cyane n’izi mva zangiritse ngo kuko hari abazibona zikabatera guhungabana

Bavuga ko bifuza ko ubuyobozi busana izi mva kuko biba nko gushinyagurira abashyinguwe muri izo mva.

Bugingo Elias yagize ati “ Biratubabaza cyane kandi twibaza icyabuze kugira ngo zisanwe. Ikindi kibabaje ni uko bahashyingurira bakazicaho ntihanagire uira ugitekerezo cyo kuba bazisana.”

Uwera Antoinette we yagize ati “ Buriya nta kintu kibabaza nko kunyura ahantu uwawe ashyinguye ukabona hatameze neza, nta suku ihari cyangwa se hadafatwa neza noneho ibaze gusanga nk’imva y’aho uwawe ari yaraguye amazi ayinjiramo?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe,Gustave Niyonzima yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse hamaze kuboneka rwiyemezamirimo uzajya ukurikirana iri rimbi.

Yagize ati “Ikibazo kirazwi Akarere katanze isoko kuri rwiyemezamirimo ugomba kurikurikirana ku buryo nkeka ko kigiye gikemuka.”

Yongeyeho ko izi mva zari zarangiritse mbere ritarabona uricunga kuko ryashyingurwagamo mu buryo butajyanye n’igihe ariko ubu nyuma y’uko rihawe rwiyemezamirimo iki kibazo kizakemuka cyane ko rizajya rishyingurwamo mu buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera cy’akarere ka Muhanga.

Abaturage basabye ko izi mva zasenyutse zasanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .