Sherrie Silver yayoboye imbyino z’indirimbo nshya ya One Republic

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yagize uruhare rukomeye mu mbyino zifashishijwe mu mashusho y’indirimbo nshya yasohowe n’itsinda rya One Republic rikomeye ku Isi yitwa ‘Rescue me’.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 16 Gicurasi 2019, igaragaramo amashusho y’ababyinnyi batandukanye, yayobowe na Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu buryo bukomeye mu bijyanye no kubyina ndetse anayigaragaramo ari kubyina.

Sherrie Silver yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, ko atewe ishema no kuba yarayoboye imbyino zo mu ndirimbo nshya y’iri tsinda ndetse akayigaragaramo.

Ati “Nayoboye imbyino zo mu ndirimbo nshya ya One Republic ndetse nanayigaragaramo.”

Uretse Sherrie Silver wayoboye imbyino zo muri iyi ndirimbo akanayibyinamo, hagaragaramo umuhungu witwa Cody Bingham.

Iyi ndirimbo ifite intego yo kugaragaza umuntu uba wibaza niba koko urukundo atanga arirwo rumugarukira.

Sherrie Silver uvuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni nawe wayoboye imbyino zose zakoreshejwe mu ndirimbo yiswe ‘This Is America’ yagiye hanze umwaka ushize igaca ibintu ku Isi yose ikanamuhesha ikanahesha uyu munyarwandakazi ibihembo bitandukanye.

Iyi ndirimbo igaragaza ishusho y’icyo gihugu cy’igihangange ariko cyugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo kuva ku ivangura kugeza ku bugizi bwa nabi bukoreshejwe intwaro.

Sherrie Silver yavukiye mu Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina filime.

Yakinnye mu yitwa Africa United yasohotse mu 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda bajya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.

Aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2019, icyo gihe yasangiye n’abana yakuye ku muhanda ndetse anagira inama urubyiruko rushaka gutera imbere no gukabya inzozi.

Uyu mukobwa kandi aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Reba Rescue Me ya One Republic igaragaramo imbyino zahanzwe na Sherrie Silver}

Sherrie Silver amaze kubaka ibigwi ku Isi mu bijyanye no kubyina
Sherrie Silver ari kumwe na Cody Bingham (uri iburyo) nawe wagaragaye muri iyi ndirimbo
Sherrie Silver ari mu bagaragara mu ndirimbo nshya ya One Republic ndetse ni nawe wayoboye imbyino zayo
Sherrie Silver ari kumwe n'ababyinnyi bifashishijwe no mu mashusho y'indirimbo ya Childish Gambino yitwa 'This is America'
Umunyarwandakazi Sherrie Silver ari mu mashusho y'indirimbo ya Childish Gambino yaciye ibintu mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza