Ibi bikorwa byo gusura inzibutso byabaye ku matariki atandukanye mu cyumweru cy’icyunamo.
Ku wa 9 Mata 2025, itsinda ry’abakozi ba Shelter Group /Africa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse barabunamira.
Gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byababereye umwanya wo kuzirikana amateka mabi Igihugu cyanyuzemo no kurushaho gusobanukirwa ingaruka zayo biyemeza gukomeza kwibuka no kubaka ubumwe.
Ku wa 12 Mata 2025 na none irindi tsinda ry’abakora muri Shelter Group/ Africa ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo bunamira inzirakarengane zahiciwe zizira uko zaremwe.
Abakozi ba Shelter Group /Africa banagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo hamwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti babizeza gukomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kubomora bikomere no kubafasha kwiyubaka.
Mu kwibuka i Gatsibo, Shelter Group /Africa yafatanyije n’akarere gutoranya imiryango y’abarokotse Jenoside ikeneye ubufasha kurusha indi ihabwa inkunga y’ibikoresho hagamijwe kuyifata mu mugongo no kuyifasha kwiyubaka.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Shelter Group /Africa, Ibrahim Chehab, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bijyana no gufasha abayirokotse kwiyubaka.
Yagize ati “Gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibigomba kugarukira gusa ku bikorwa byo kwibuka. Ni n’uburyo bwo kugaragariza abayirokotse ko tutazibagirwa ayo mateka. Twishimiye uburyo abarokotse Jenoside bakomeye kandi bataheranwe. Turi kumwe na bo kandi dufite intego yo gukomeza kwimakaza ubumwe, kwibuka no kubatera inkunga.”
Ubuyobozi bwa Shelter Group /Africa buvuga ko ibyo bikorwa byo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha abarokotse biri mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gusigasira amateka no kubaka ejo heza.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!