Serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga zasubukuwe nyuma y’amezi atanu zihagaritswe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2020 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga (mutation) zizasubukurwa kuwa Mbere tariki 24 Kanama 2020, ariko zigatangwa hubahirizwa amabwiriza mashya agendanye n’iyo serivisi ndetse n’ayo kwirinda Coronavirus.

RRA yatangaje ko serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga no kubyandika zizajya zitangirwa ku ishami ryayo riri i Masoro ahasanzwe hakorerwa isuzuma ry’ibinyabiziga.

Gusaba guhinduranya ibinyabiziga bikorerwa ku rubuga rwa RRA, abujuje ibisabwa bakazajya bahabwa gahunda y’igihe bazagira gukorerwa mutation nyuma yo gusuzuma ko ibisabwa byujujwe.

Itangazo rya RRA rigira riti “Ugura n’ugurisha nibo bonyine bemerewe kuza gukoresha mutation. Abakomisiyoneri ntibemerewe kuza ahakorerwa mutation”.

Amafaranga yo guhinduranya imodoka ni 60,000Frw naho moto ni 30,000Frw.

Muri Werurwe nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyahagaritse serivisi zijyanye n’ihinduranya ry’ibinyabiziga no gusura aho bigurishirizwa muri Magerwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .