Ku wa 17 Werurwe 2025 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yaciye umubano warwo na bwo bijyanye n’uko iki gihugu gikomeje kuyobora icengezamatwara ryo gukomanyiriza u Rwanda mu bafatanyabikorwa barwo.
Nyuma y’uko guhagarika umubano ndetse igasaba abadipolomate b’u Bubiligi kuva mu Rwanda bitarenze amasaha 48, MINAFFET yatangaje uko ibikorwa byakorwaga na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bizagenda.
Mu itangazo MINAFFET yashyize hanze ku wa 20 Werurwe 2025 yakomeje iti “Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze ndetse ntabwo izongera gutangira serivisi ku ku butaka bw’u Bubiligi.”
Iyi minisiteri yatangaje ko izo serivisi zizajya zitangirwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi iherereye i La Haye, ushaka serivisi za ambasade akaba yakwandika anyuze kuri ‘email’ [email protected] cyangwa akaba yahamagara kuri nimero ya telefoni ya +31 70 392 65 71.
Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko abaturage b’u Bubiligi batuye mu Rwanda cyangwa abifuza kurusura, batazagirwaho ingaruka n’ingamba zo guca umubano hagati y’ibihugu byombi, ndetse ishimangira ko bazakomeza guhabwa viza bageze ku butaka bw’u Rwanda, nk’uko bisanzwe bigenda.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kandi yatangaje ko abakora ingendo zitandukanye n’abandi bazakomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe. Ababiligi bazakomeza kubona viza bageze mu Rwanda, kandi nta kiguzi cyayo bazasabwa ku rugendo rw’iminsi itarenze 30, hakurikijwe politiki ya viza iriho ubu.
Guhagarika umubano n’u Bubiligi byaje nyuma y’igihe gito na bwo u Rwanda rusheshe amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga y’iterambere yari ifite agaciro ka miliyoni 95 z’Amayero [asaga miliyari 140 Frw] kuva mu 2024-2029, aho kuri ubu ayari asigaye gukoreshwa ari agera kuri miliyoni 80 z’Amayero [asaga miliyari 118 Frw].
Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe aherutse kumara impungenge Abanyarwanda baba mu Bubiligi, agaragaza ko icyemezo u Rwanda ruherutse gufata cyo guhagarika umubano warwo muri Dipolomasi n’iki gihugu cyo mu Burayi, nta ngaruka kizabagiraho.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko guhagarika umubano n’ibihugu byombi nta ngaruka bizagira ku baturage basanzwe ndetse na bimwe mu bikorwa by’Abanyarwanda bizakomeza.
Ati “Guhagarika umubano n’u Bubiligi nta ngaruka bizagira ku baturage basanzwe. Naho ibikorwa byo kwibuka bizakomeza, biteguwe n’imiryango y’Abanyarwanda n’iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
U Bubiligi buri mu bihugu byirengagiza nkana ibibazo by’umutekano muke byo mu Burasirazuba bwa Congo, byose bukabyegeka ku Rwanda nyamara buzi ko ari RDC yanze kubahiriza inshingano zayo.
Ni inshingano zirimo gufata Abanye-Congo kimwe, aho kubikora ikayobora ibikorwa byo kugirira nabi abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, impamvu nyamukuru M23 yeguye intwaro igaharanira uburenganzira abo baturage bimwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!