Serivisi za Minisitiri w’Intebe, Minisiteri ebyiri n’inzego z’umutekano zahawe gukurikirana ikumirwa rya Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rukomeje gushyira ingufu mu ngamba zigamije gukumira ko icyorezo cya Coronavirus cyagera mu gihugu nyuma y’uko gikomeje guhitana ubuzima bw’abantu no gusubiza inyuma ubukungu bw’ibihugu byinshi cyane cyane ibyo ku mugabane wa Aziya.

Iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, abantu barenga ibihumbi 100 bamaze kucyandura mu gihe abarenga ibihumbi bitatu aribo kimaze guhitana.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye, kimaze kugaragara mu bihugu bine aribyo Cameroon, Nigeria, Senegal na Afurika y’Epfo.

Mu kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Werurwe “yemeje gushyira ingufu mu kugikumira no guhangana nacyo harimo gukomeza gukangurira abaturage gukurikiza inama zo kucyirinda, kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe hari ugaragayeho kimwe mu bimenyetso biranga icyo cyorezo no kugabanya ingendo n’inama zitari ngombwa hanze n’imbere mu gihugu”.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama rivuga ko “icyo gikorwa kiyobowe na Serivisi za Minisitiri w’Intebe zifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Inzego z’umutekano”.

Itangazo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashyizeho umukono ku wa 6 Werurwe 2020, rivuga ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, u Rwanda rwafashe ingamba zirimo kwifashisha Camera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gutahura uketsweho iki cyorezo.

Kuri iki kibuga abagenzi bahanyura binjira mu Rwanda bakirwa n’abaganga bambaye mu buryo bubarinda kuba hagira ubanduza, hanyuma bagahita babaza buri wese aho aturutse.

Nyuma yo kwandika igihugu buri wese aturutsemo amakuru ahita ajya muri mudasobwa, umugenzi akerekwa umuti akaraba wo kumurinda ko yakwandura cyangwa akanduza Coronavirus.

Hari itsinda ryashyizeho rishinzwe gusesengura no gukurikirana uko igihugu cyiteguye gukumira no guhangana n’icyo cyorezo.

Iyi ndwara yandura mu buryo bwihuse, cyane aho abantu benshi bateraniye binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, gukoranaho no kwitsamura.

Iyi ndwara ishobora no kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Iyi baruwa ya Minisitiri w’Intebe ikomeza isaba abanyarwanda ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.

Hari kandi kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Abanyarwanda kandi barasabwa kwitabaza inzego z’ubuzima zibegereye igihe bafite kimwe mu bimenyetso birimo ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu ahahurira abantu benshi, hamwe na hamwe hamaze gushyirwa ibikoresho bitandukanye birimo amazi meza n’isabune byifashishwa mu gukaraba intoki.

U Rwanda kandi rwamaze guteganya ahantu hane hashyirwa uwaketsweho iyo virusi kugira ngo yitabweho kandi ahamare igihe cyateganyijwe.

Ahamaze gutegurwa ni ku bitaro bikuru bya Kanombe hateganyijwe ibyumba 25 bishobora kwifashishwa, ibitaro bya Kabgayi byateguye ibyumba 120 n’ikigo nderabuzima cya Kanyinya cyateganyije ibyumba 50.

Ibindi bitaro byo mu gihugu bigera kuri 80 byose byagiye biteganya ibyumba bibiri. Mu gutegura abakwita ku murwayi igihe yagaragara, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imaze guhugura abaganga 430.

Abanyarwanda bakomeje gukangurirwa gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n'isabune, nka bumwe mu buryo bwo kwimakaza isuku birinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .