Nubwo uyu mugabo yari mu Rwanda mu rwego rwo gutegura raporo ihoraho ashyikiriza akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye kabiri mu mwaka, yabonanye, na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnson Busingye n’Umushinjacyaha mukuru, Aimable Havugiyaremye.
Serge Brammertz ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 4 Ukuboza.
Ibiganiro Brammertz yagiranye n’aba bayobozi byagarutse ku miburanishirize y’urubanza rwa Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli bashinjwa kubangamira imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwego rwarusigariye no kubishishikariza abandi.
Baganiriye kandi ku rubanza rwa Félicien Kabuga uherutse gufatirwa mu Bufaransa aho akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no ku bikorwa byo gushakisha abandi bantu batandatu bayigizemo uruhare rukomeye.
Aba barimo Protais Mpiranya wari ukuriye abarindaga Perezida Habyarimana, abandi ni nka Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo, bashakishwa ndetse byemejwe ko nibafatwa bo bazaburanishwa n’u Rwanda.
Brammertz ageze mu Rwanda nyuma y’igihe gito abwiye Financial Times ko ifatwa rya Kabuga ryongeye imbaraga n’umuhate mu gushakisha abandi bakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Ati “Ndakeka ko twongeye kujya muri gahunda z’ingenzi mu Isi ya politiki mpuzamahanga [...] Nyuma y’iki gikorwa cyagenze neza, ndatekereza ko ibihugu byongeye kwizera ko bishoboka na nyuma y’imyaka myinshi”.
Mu 2018 yavuze ko IRMCT itazacika intege mu gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo na Kabuga icyo gihe wari utarafatwa.
Ni mu ruzinduko yari yagiriye mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye n’ubutabera mu birebana no gukurikirana no gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!