Serena Hotel yasangiye n’abana bafite ubumuga mu kubafasha kwizihiza Noheli (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Abayobozi ba Serena Hotel basangiye amafunguro n’abana bafite ubumuga barererwa mu Kigo cya Izere Mubyeyi banabaha impano zitandukanye babafasha kwizihiza Noheli.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 muri Serena Hotel mu ihema rikunze kwakira ibitaramo bitandukanye riri muri iyi hoteli.

Abana basaga 40 ni bo basabanye n’abayobozi ba Serena Hotel bizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ibura igihe gito ngo ibe.

Umuyobozi mukuru uhagarariye abakozi muri Serena Hotel, Erick Mugesera, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagitekereza buri mwaka mu rwego rwo kwishimana n’abana kuri iyi nshuro bakaba barahisemo abafite ubumuga.

Ati “Iki ni igikorwa ngarukamwaka tugire ibikorwa by’umwaka wose. Iki ntekereza ko aricyo cya nyuma ari nacyo duhuriramo n’abana ari nabyo mwabonye, akenshi dufata abana badafite kivurira cyangwa se abafite ubumuga nk’aba twabanye nabo uyu munsi, tukishimana dusangira Noheli.”

Iki gikorwa kigiye kumara imyaka isaga icumi kiba, kiri mu mubare w’ibindi bikorwa byinshi iyi hoteli ikora igamije guteza imbere umuryango Nyarwanda no kwishimana nawo.

Ati “Iyo aba bana bamaze gufata amafunguro tubaha impano bakishima, bakagubwa neza. Ntekereza ko iki gikorwa kibaye inshuro nyinshi zigera ku 10. Serena Hotel ikora ibintu byinshi aho iri hose ku Isi ifasha abantu batuye muri ako gace; uretse gutanga imirimo, gucuruza ibyo kurya naho kuruhukira tujya no muri gahunda za leta urugero nk’umuganda, gira inka n’ibindi.”

Yemeza ko iyaba igikorwa nk’iki nta kamaro gifite kiba cyarahagaze kera ariko kubera ko hari icyo kimarira abana bacyitabira buri mwaka cyongerwamo ibirungo.

Ati “Twishimira ibintu byinshi. Iyo umwana yishimye n’umubyeyi aba yishimye, ngira ngo iyo ari igikorwa kidatanga umusaruro kirahagarara, ariko iki cyo buri mwaka kiraguka.”

Mukashyaka Agnes wungirije Umuyobozi w’Ikigo cya Izere Mubyeyi kirererwamo abana basangiye n’abakozi ba Serena Hotel yabwiye IGIHE ko kubona ubuyobozi bwa hotel bwifatanya na bo ari iby’agaciro cyane.

Ati “Kubona ubuyobozi bwa Serena Hotel butekereza gutumira aba bana ni igikorwa cyiza cyane. Badutumira narabyishimiye cyane, ni igikorwa cyiza batekereje. Nzi neza ko ibintu byo muri hoteli biba bihenze ariko kubyigomwa bakabiha abana bafite ubumuga ni igikorwa cyiza cyane.”

Izere Mubyeyi ni ikigo cyashinzwe n’umuryango n’ubundi witwa gutya w’ababyeyi n’inshuti zabo, kibamo abana cyane cyane bafite ibibazo by’ubumuga bwo mu mutwe.

Cyashinzwe mu rwego rwo gufasha abana bari baraheranwe n’ubwigunge kubera gukingiranwa mu nzu basuzuguritse.

Serena Hotel yakiriye abana barererwa muri iki kigo ni imwe mu zifite inyenyeri eshanu zikorera mu Rwanda.

By’umwihariko ni ishami rw’iyibarutse izindi nkayo, ifite icyicaro muri Kenya, ikaba ifite izindi ziherereye mu migabane itandukanye. Ikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo ya Afurika no muri Aziya y’Amajyepfo.

Serena yabaye hoteli ya mbere ibonye inyenyeri eshanu ndetse ikaba ifite ishami mu Mujyi wa Rubavu (Lake Kivu Serena Hotel). Ifite inzu zakira abantu mu bihugu 36; ziherereye muri Kenya, Tanzania, u Rwanda, Uganda, Mozambique, Pakistan, Afghanistan na Tajikistan.

Ubwo aba bana bageraga kuri Serena Hotel
Abana bitabiriye iki gikorwa barimo abafite ubumuga butandukanye burimo n'ubw'ingingo
Aba bana bakinnye imikino itandukanye n'abakozi ba Serena Hotel
Aba bana bifurijwe Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2020
Abakozi ba Serena Hotel bageragezaga kwisanzura kuri aba bana bari babasuye
Abakozi ba Serena Hotel bakiranye urugwiro aba bana ubwo bageraga kuri iyi hoteli
Akanyamuneza kari kose kuri aba bana
Daniel Sambai uhagarariye Serena Hotel mu Rwanda akatana umutsima n'abana bitabiriye iki gikorwa
Dorothy Ingabire ukora muri Serena Hotel yahuje urugwiro n'umwe mu bana bari baje kubasura
Bafashe umwanya wo kubyina, banacinya akadiho
Iki gikorwa cyo kwifatanya n'abadafite kivugira ni ku nshuro ya 10 cyari kibaye
Ibyo kurya aba bana bo muri Izere Mubyeyi bari bateguriwe
Icyumba cyabereyemo iki gikorwa cyari giteguye neza
Père Noël yahaye aba bana impano
Abana bafite ubumuga bafata ifoto y'urwibutso n'abakozi ba Serena Hotel

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .