00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Inshuti y’u Rwanda, Mabousso Thiam, yitabye Imana

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Umuryango mugari w’Abanyarwanda by’umwihariko abatuye muri Sénégal ndetse n’Abanya-Sénégal ubwabo bari mu kababaro batewe n’urupfu rwa Dr Mabousso Thiam, witabye Imana ku Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga, akaba yari afitanye igihango gikomeye n’u Rwanda gishingiye ku kuba yarashakanye n’Umunyarwandakazi Dr Philonila Uwamariya Thiam.

Dr Mabousso yitabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko. Ni mwene Habib Thiam wabaye Minisitiri w’Intebe wa Sénégal kuva muri Mutarama 1981 kugeza muri Mata 1983 no kuva muri Mata 1991 kugeza muri Nyakanga 1998.

Yabaye umwe mu bagize Inama y’ubuyobozi ya Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa,RFI. Yakoreye kandi Banki y’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (BCEAO) ndetse aba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari riciriritse muri Sénégal kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yashakanye na Uwamariya Philonila Thiam wageze muri Sénégal ahunze ahakomereza amashuri mu by’ubuvuzi kuri ubu akaba ari umuganga w’abana. Amusigiye abana babiri n’umwuzukuru.

Mabousso Thiam n’umuryango we bafatanyije n’Abanyarwanda mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda na nyuma yaho rurwana no kongera kwiyubaka nk’uko byatangajwe na Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Sénégal, Karamaga Patrick.

Yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1986 akaba yarabashije gutemberera mu bice bitandukanye birimo Kigali, Butare, Gisenyi, Nyanza, Kizi na Maraba n’ahandi.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, ni bwo yabonye imbaraga zo gutanga ubuhamya ku byo azi ku Rwanda, kuko yari afite intimba yatewe n’uko sebukwe, baramu be, inshuti n’ababyeyi bishwe muri Jenoside mu gace ka Butare.

Nk’umuntu wari uzi akaga u Rwanda rwahuye na ko, Jenoside yakorewe Abatutsi igasiga ibintu byose bisenyutse, muri icyo gihe yashimye uko u Rwanda rwari rumaze kwiyubaka mu bukungu ibintu yahamyaga ko biterwa n’ubuyobozi bwiza bwarwo.

Yashimye kandi iterambere mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imiturire n’ibikorwaremezo no kuba ubuyobozi bw’igihugu bwarateye intambwe ikomeye mu kugarura ibyishimo mu baturage bakongera kwigirira icyizere cyari cyaratakaye.

Ikindi ni ukugarura umutekano mu gihugu bitandukanye n’uko mu myaka 20 abanyarwanda bari babayeho mu bwoba, batizeye ko ahazaza hazaba heza ndetse babanye mu rwikekwe.

Mabousso Thiam yashyinguwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Nyakanga 2021, i Dakar.

Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Sénégal, Karamaga Patrick, yatangaje ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango wa Thiam muri ibi bihe bikomeye.

Ati "Ni igihe gikomeye cyo gukomeza kubaba hafi, tubafata mu mugongo kandi tunabashimira ubwitange bagize mu kubohora u Rwanda no kubaka u Rwanda rw’uyu munsi."

Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre uhagarariye u Rwanda muri Sénégal, yavuze ko ari iby’akababaro kuba babuze umuvandimwe n’inshuti nziza y’u Rwanda. Yijeje ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango asize no kuwufata mu mugongo.

Mabousso yifatanyaga n'Abanyarwanda baba muri Sénégal mu bikorwa bitandukanye birimo n'ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mabousso Thiam yifatanyaga n'Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka
Mabousso yagize uruhare mu kubaka umuryango w'Abanyarwanda baba muri Sénégal
Yitabiraga imihango yose irebana n’amateka u Rwanda rwaciyemo
Abari bagize umuryango bose hamwe: Umuhungu wabo Habib Thiam (wambaye ishati y'umukara), umukwe akaba umugabo wa Yasmine Thiam (yambaye umweru ateruye umwuzukuru wabo Jahyna)
Dr Philonila Uwamariya Thiam washakanye na Mabousso Thiam
Byari ibihe by'akababaro kubera ibigwi Mabousso Thiam yari afite
Umuhango wo gushyingura Mabousso Thiam wabaye hubahirizwa ingamba zo gukumira ubwandu bwa Covid-19
Abitabiriye umuhango wo gushyingura Mabousso Thiam kuri uyu wa Mbere
Abana ba Thiam n’umwuzukuru asize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .