Senateri Uwera na Bideri batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Nyafurika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Senateri Uwera Pelagie na Bideri John Bonds batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (Pan African Parliament/PAP), basimbuye Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène na Muhongayire Jacqueline barangije manda yabo.

Batowe kuri uyu wa Gatatu mu Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena. Bagiye guhagararira u Rwanda muri PAP nyuma yo gutorwa ku kigero cy’amajwi 100%, ni ukuvuga ko inteko itora yari igizwe n’abantu 24 yagiriye icyizere Uwera na Bideri.

PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. PAP ni rumwe mu nzego icyenda zagenwe mu Masezerano yo mu 1991 (Abuja Treaty) ashyiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.

Buri gihugu gihagararirwa n’abagize inteko ishinga amategeko batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifte imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu.

Abadepite bagize PAP bashyirwaho n’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n’abaturage.

Perezida w’Umutwe wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yabwiye abitabiriye Inteko Rusange ko nk’uko bari babisabye abasenateri gutanga kandidatire zabo, abazitanze ari Senateri Uwera Pelagie ndetse na mugenzi we Bideri John Bonds.

Senateri Uwera Pelagie yabwiye inteko itora ko yize icyiciro cya gatatu [Masters] mu bijyanye n’iterambere rusange kandi yahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye, bikaba byaramuhaye icyizere cyo kuba yakongera guhagararira igihugu kandi akagenda afite ubutumwa bw’uko ari mutima w’urugo adashobora gutesha agaciro uwakamusubije.

Senateri Bideri John Bonds yavuze ko afite ubushobozi n’ubushake kuko yakurikiraniye hafi politiki na gahunda y’ubumwe bwa Afurika kandi yifuza gufatanya na bagenzi be kugira ngo bagenzure ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bumwe bwa Afurika.

Aba bombi bahise batorerwa guhagararira Sena y’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika.

PAP igizwe n’Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.

Senateri Uwera Pelagie yatorewe guhagararira u Rwanda muri PAP
Senateri Bideri ugiye guhagararira u Rwanda muri PAP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza