Senateri Sindikubwabo yagaragarije guverinoma ikibazo cya ruswa ivugwa mu rugaga rw’abakora ubuvuzi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène yagaragaje ko guverinoma ikwiye guhagurukira ikibazo cya ruswa igaragara mu bizamini by’abashaka kujya mu rugaga rw’abaganga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, bari bitabye Sena ngo basobanure ku bibazo bimwe byagaragajwe bikibangamiye umurimo mu Rwanda harimo na ruswa ivugwa mu mitangire y’akazi.

Ku wa 27 Gashyantare 2019 nibwo Inteko Rusange umutwe wa Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro mu magambo kuri ibi bibazo.
Minisitiri w’Intebe ntiyagaragaye muri Sena ahubwo yohereje aba bayobozi babiri ngo aribo batanga ibisobanuro.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe bikibangamiye umurimo mu Rwanda harimo n’icya ruswa ivugwa mu ngeri zitandukanye.

Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène yavuze ko kugira ngo umuntu wize iby’ubuganga yemererwe kuba yakora ibizamini by’akazi, asabwa kubanza kujya mu rugaga, kandi kwinjiramo hatangwa ruswa.

Ati “Abakozi bo kwa muganga kugira ngo bajye mu myanya hari uburyo bajyamo, mbere y’uko bajyamo binjirira mu ngaga, barabanza bagakora ibizamini ariko bivugwa ko muri biriya bizamini ari nabwo buryo buzabemera kuba bajya mu myanya harimo ibibazo, haravugwayo ruswa y’ubwoko butandukanye kandi niho bo binjirira mu kazi, iyo batabonye ubwo burenganzira gupiganirwa akazi ubwo biba bivuyemo.”

Nubwo atagaragaje iyo ruswa iyo ariyo, yasabye guverinoma guhagurukira iki kibazo kigakemuka.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yabwiye abasenateri ko iki kibazo cyahagurukiwe kandi kigomba gukemuka.

Ati “Bimaze kwandikwa no kuvugwa kenshi. Ubu byarahagurukiwe kuko icyo kibazo mbere wasangaga ari nk’aho kiri ku ruhande bigasa nk’ibinyura mu rugaga gusa, ubu cyarahagurukiwe kandi abagikurikiranira hafi barabona ko kiri mu nzira yo gukemuka.”

Mu bindi bibazo byagaragajwe ko bikibangamiye umurimo mu Rwanda, harimo icya ruswa no kuba hari abajya gukoresha ibizamini bazwi, ibintu nabyo bishobora gukurura ruswa.

Senateri Népomuscène yagize ati “Akenshi byagiye bivugwa ko abakoresha ibizamini bagomba kuba batazwi ariko iki kibazo nacyo ubona ko cyarananiranye, guverinoma igomba gushaka umuti urambye.”

Minisitiri Rwanyindo yabwiye Abasenateri ko mu guhangana n’iki kibazo, ibizamini bizajya bitegurwa kandi bikoreshwe mu bihe bimwe n’impuguke zifite ubumenyi n’ubuhanga ndetse hanozwe imikoreshereze y’urutonde rw’abakandida batsinze ibizamini n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Guverinoma kandi yashyizeho amabwiriza mu gukoresha ibizamini mu nzego za leta ko uwo muntu agomba kuba yujuje ibisabwa, inzego zose zigomba gukurikiza ibisabwa, mu 2017 kandi hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gushaka abakozi hagamije kugabanya guhura kw’abashaka akazi n’ababishinzwe.”

Nyuma yo kumva ibisobanuro mu magambo byatanzwe, Abasenateri bavuze ko banyuzwe n’ingamba zirimo gufatwa.

Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène yagaragaje ko guverinoma ikwiye guhagurukira ikibazo cya ruswa igaragara mu bizamini by’abashaka kujya mu rugaga rw’abaganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza