Senateri Mureshyankwano, yavuze ko bitumvikana ukuntu Umujyi wa Kigali ufite ‘Biragayitse’ nyinshi kandi ari wo wakabaye ufite amanota meza.
Agira ati” Umujyi wa Kigali muri iyi raporo, ni wo ufite amanota make, mu byiciro bagenderaho nta ‘Ntamakemwa’ n’imwe irimo, ese byaba biterwa n’iki? Kuki aribo basesagura umutungo wa Leta?”
Uretse icyo kibazo, Mureshyankwano yagaragaje kandi ko ikindi kibazo Umujyi wa Kigali ufite ari akajagari mu miturire gaterwa n’ibishushanyo mbonera bidakorerwa igihe bikabangamira abashaka kubaka. Asaba ko hakwiye kugira igikorwa ndetse n’umujyi wa Kigali ukisubiraho.
Ati” Ibi byo kudatanga igishushanyo mbonezamiturire ku gihe bigira ingaruka nyinshi zirimo ko bibangamira abashaka kubaka. Kubera iki batabikora kare kugirango abashaka kubaka babigendereho? Rwose birababaje hakwiye kugira igikorwa ndetse n’Umujyi wa Kigali ukisubiraho bagakurikiza amategeko kuko mbona bari mu bakurura akajagari.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!