00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Mureshyankwano yumiwe kubera raporo y’Umujyi wa Kigali yuzuyemo ’Biragayitse’

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 7 May 2025 saa 04:15
Yasuwe :

Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yatangajwe n’uburyo muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, Umujyi wa Kigali ufite ‘Biragayitse’ zirenga eshanu kandi ari wo ufite abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi yewe banahembwa neza kurusha abandi ugereranyije n’utundi turere.

Senateri Mureshyankwano, yavuze ko bitumvikana ukuntu Umujyi wa Kigali ufite ‘Biragayitse’ nyinshi kandi ari wo wakabaye ufite amanota meza.

Agira ati” Umujyi wa Kigali muri iyi raporo, ni wo ufite amanota make, mu byiciro bagenderaho nta ‘Ntamakemwa’ n’imwe irimo, ese byaba biterwa n’iki? Kuki aribo basesagura umutungo wa Leta?”

Uretse icyo kibazo, Mureshyankwano yagaragaje kandi ko ikindi kibazo Umujyi wa Kigali ufite ari akajagari mu miturire gaterwa n’ibishushanyo mbonera bidakorerwa igihe bikabangamira abashaka kubaka. Asaba ko hakwiye kugira igikorwa ndetse n’umujyi wa Kigali ukisubiraho.

Ati” Ibi byo kudatanga igishushanyo mbonezamiturire ku gihe bigira ingaruka nyinshi zirimo ko bibangamira abashaka kubaka. Kubera iki batabikora kare kugirango abashaka kubaka babigendereho? Rwose birababaje hakwiye kugira igikorwa ndetse n’Umujyi wa Kigali ukisubiraho bagakurikiza amategeko kuko mbona bari mu bakurura akajagari.”

Senateri Mureshyankwano yavuze ko Umujyi wa Kigali ugomba kwisubiraho mu byo ukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .