00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Mugesera yamuritse igitabo gikubiyemo inyandiko zanditswe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 21 March 2025 saa 03:27
Yasuwe :

Umwanditsi akaba n’Umushakashatsi, Senateri Antoine Mugesera, yamuritse igitabo gikubiyemo inyandiko zose yanditse kuva mu 2009-2012 zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no ku bayirokotse.

Iki gitabo Senateri Mugesera yacyise “Rwanda 2009-2012 du Génocide et des Rescapés” cyamuritswe ku wa 20 Werurwe 2025, bikorerwa ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi. Iki gitabo gikubiyemo inyandiko zose zanditswe ku byabaye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Harimo uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari babayeho, ibyo bari bakeneye, imibanire yabo n’ababiciye, ibijyanye n’uruhare rw’inkiko gacaca, uko bashyirwaga muri FARG, aho inzira y’ubwiyunge yari igeze ndetse n’uko bimwe mu bihugu by’amahanga byafataga Jenoside yakorewe Abatutsi muri icyo gihe.

Senateri Mugesera yavuze ko yahisemo guhuriza hamwe izo nyandiko mu rwego rwo gufasha abantu kuzibona kandi zikubiye mu gitabo kimwe.

Ati “Uburyo bwo guhuza inyandiko, bufasha abasomyi kubonera hamwe inyandiko nyinshi mu gitabo kimwe kuko hari ubwo usanga umuntu yarasomye bimwe ibindi ntamenye ko bihari ariko iyo ubihuje biramufasha atagiye gusoma kimwe kuri kimwe.”

Yakomeje avuga ko ari igitabo yahisemo kwandika kuko muri icyo gihe ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zari zikiri mbisi, Leta y’u Rwanda ikiri kurwana no gukemura ibibazo byinshi kandi byose byihutirwa, ndetse bimwe mu bihugu by’amahanga bikomeje gupfobya Jenoside.

Yakomeje avuga ko ari igitabo ushobora gusoma kikaguha ishusho y’uko u Rwanda rwari ruhagaze mu bijyanye no kongera kwiyubaka, kuko gikubiyemo imibare yose yerekana aho rwari rugeze mu nzira yo kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yashimiye Senateri Mugesera ku ruhare agira mu kubaka u Rwanda binyuze mu bitabo byinshi yandika cyane ku bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Senateri Mugesera afite ubumenyi bwinshi burimo ubwo yakuye mu ishuri, mu mirimo yakoze, aho yabaye ndetse n’ubwo yakuye mu buzima yanyuzemo n’ubwo yabayemo. Turamushimira ko atabwihererana ahubwo abusangiza abandi binyuze mu nyandiko kuko ntabwo ijya isaza, abantu barapfa ariko inyandiko zirasigara.”

Minisitiri Bizimana kandi yashishikarije Abanyarwanda gusoma kuko ibitabo byandikwa bidasomwe ntabwo ubumenyi burimo bwasakara cyangwa ngo bumenyekane.

Yaboneyeho gusaba urubyiruko gusoma cyane ko ari rwo ruzasigara inshingano zo kuganiza abandi amateka y’u Rwanda, kandi hari byinshi byabaye batareba.

Yagize ati “Urubyiruko rugomba kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo nk’ibi biba bicukumbuye bakagira ubumenyi ku byabaye batabonye, kuko mu myaka iri imbere nibo bazajya baganiza abandi amateka yaranze u Rwanda kandi bakayavuga batayagoreka, ibyo rero ntabwo byashoboka bataratangiye gusoma hakiri kare.”

Senateri Mugesera yamuritse igitabo gikubiyemo inyandiko zanditswe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .